Uganda: Abapolisi barezwe nyuma yo guta muri yombi umugeni ari mu bukwe

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 23/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Polisi ya Uganda yashyiriyeho ibirego abapolisi bane biraye mu birori byo kwiyakira mu bukwe mu mpera y’icyumweru gishize, bagata muri yombi umugeni ku kirego cy’ubujura.

Uko ari bane, barezwe kugira imyitwarire itesha agaciro.

Umuvugizi wa polisi ya Uganda Fred Enanga yavuze ko icyo cyaha bakurikiranweho kibahamye, bashobora guhanishwa kwirukanwa muri polisi.

Nyuma yo guta muri yombi uwo mugeni ku wa gatandatu nijoro, yatwawe mu modoka ajyanwa kuri stasiyo ya polisi y’i Mbarara, mu burengerazuba bwa Uganda, aho yafungiwe muri iryo joro.

Polisi ivuga ko uko kumuta muri yombi kwari “uko kwamaganwa gushingiye ku kutagira ubushishozi”.

Mu itangazo, Enanga yagize ati: “Byarangiye uwari witezwe kuba umunsi w’ibyishimo byinshi cyane w’ubuzima bwe ubaye uw’inzozi mbi”.

Umupolisi umwe wagize uruhare muri uko guta muri yombi umugeni, arafunze, mu gihe abandi bapolisi batatu bakihishe, nkuko umuvugizi wa polisi yabivuze.

Ikirego cy’ubujura gishinjwa umugeni cyakurikiye kwinuba kw’uwahoze ari umukoresha we aho yakoraga nk’umukozi wa banki.

Umuvugizi wa polisi yavuze ko mu kwezi gushize, impande zombi zari zagiriwe inama yo gushaka umuti wo mu rwego mbonezamubano.

Itsinda rya polisi ya Uganda ry’imyitwarire ya kinyamwuga – rwakira ibibazo by’abaturage ku mikorere ya polisi – ririmo gukora iperereza.

Rirasuzuma niba hashobora kuba harabayeho ubugambanyi hagati y’abo bapolisi bane n’uwo wahoze ari umukoresha w’uwo mugeni.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 23/08/2022
  • Hashize 2 years