Uduhumbi 5 ugatanga udu penaliti tw’amafuti?” – Perezida wa Rayon

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/08/2023
  • Hashize 9 months
Image

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, avuga ko yakore ibishoboka byose yekwemera na shampiyona akayivamo ariko akarengane kagashira muri Ruhago Nyarwanda.

Nyuma y’uko Rayon Sports yegukanye Igikombe cya Super Cup itsinze mucyeba wayo APR FC ku mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Rayon Sports imaze kwegukana Igikombe yahise ikomereza urugendo rwayo mu Karumuna ho mu Karere ka Bugesera, kwakirwa na Perezida wayo wanejejwe n’intsinzi ya gatatu ivuye kuri mukeba kuva yatangira kuyiyobora.

 

Ati “Sinemera akarengane n’amafuti. Uru Rwanda turimo rwamenetsemo amaraso menshi, aho kundenganya wanyica. Ntabwo waza ngo ukinishe ibintu kubera abantu bashaka kurya. Ntabwo amaraso yametse agomba gushira abantu bari muri ubwo butindi. Ruhago si ahantu abantu baza gushirira inzara.”

“Stade irimo abantu ibihumbi 12, ukaza kubababaza kuko wariye uduhumbi dutanu ugatanga udu penaliti tw’amafuti? Ibyo ntabwo bizashoboka. Ni yo mpamvu nakivuyemo nyuma nakigarukamo nkagitwara. Buri gihe ukuri kuratsinda. Bije no muri Shampiyona nayivamo kuko ntemera kurenganywa.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/08/2023
  • Hashize 9 months