Ubwumvikane bucye n’umuyobozi we mushya bwatumye umunyamakuru Oswakim ahagarika akazi ku Radio

  • admin
  • 10/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mutuyeyezu Oswald uzwi uku izina rya Oswald Oswakim umaze iminsi atumvikana kuri radiyo yari asanzwe akoraho yatangaje ko ubwumvikane bucye n’ubuyobozi bwa City radio buhagarariwe n’umuyobozi mushya aribwo bwamuteye kuba ahagaritse akazi ariko ko bishobora no kurangira asezeye kuri iyi radiyo burundu mu gihe ibyifuzo bye bitahabwa agaciro.

Kuri uyu wa Kabiri abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yasubije abantu bose barimo kumubaza impamvu atacyumvikana kuri radiyo aho yavuze ko byatewe nuko hagati ye n’ ubuyobozi bwa City Radio hari ibyo batumvikanaho neza hagati yabo ndetse ko ibyifuzo bye biramutse bidahawe agaciro yasezera burundu ku kazi .

Yagize ati “Inbox sinasubiza buri umwe ngo mbone umwanya uhagije wo kubisobanura neza, reka mbyandike hano.

Ikiganiro Umunsi Ucyeye njye n’uwo mwita impanga yanjye twubatse mu gihe cy’imyaka irindwi, haje uwatubwiye ko ari ’umushoramari’ ahindura uburyo twagikoraga, wa mwanya twavugagamo amakuru n’amatangazo turirimba/dusetsa arawugabanya cyane, ikiganiro cyuzuzwa indirimbo ziri automated.

Nk’umunyamakuru wari ukuriye abandi, chief editor, namaze hafi ukwezi kose mwereka ko ubwo buryo bushya buzatuma ikiganiro gitakaza abakunzi batari bake, nkamwereka ibivugirwa ku magroups y’abakunzi ba radio babaga banenga uburyo tutakibaha amakuru…. yanga kunyumva.

Bagenzi banjye bashyizeho akabo, aratsimbarara. Mu nama yabaye tariki 30 Nyakanga ni bwo namubwiye ko uburyo bushya mbona butuma ibintu byiza twajyaga dutegurira abatwumva tutabona umwanya wo kubibaha bakagera n’aho badutuka on air, nti ’none rero nimukomeza kumfusha ubusa ndasezera.’

Sindasezera officially ariko na none sindimo no gukora muri iyi minsi. Hari impaka zikigibwa zirimo n’izirebana n’amasezerano y’akazi, ariko icyo intore itemera ni ’ukwambarira ubucocero aho yambariye inkindi.”’



Mu minsi ishize mu buyobozi bwa City Radio habaye impinduka aho iyi radiyo yabonye umuyobozi mushya witwa Katuramo Kevin ushobora kuba ariwe wazanye izi mpinduka zatumye bimwe mu biganiro byumvikana kuri iyi radiyo bihindurirwa gahunda.

Oswald kandi yakoraga no mu ishami ry’amakuru ndetse akaba ari nawe muyobozi waryo ndetse akongera kumvikana mu kiganiro cy’ubusesenguzi cyacaga kuri iyi radiyo ku munsi wo ku cyumweru mu gitondo.




UCYENEYE KO HARI ICYO TWAGUFASHA KU BIGARAGARA AHA WATWANDIKIRA KURI EMAIL:Muhabura10@gmail.com

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 10/08/2018
  • Hashize 6 years