Ubwongereza: Abaganga b’Umwamikazi Elizabeth bahangayikishijwe n’ubuzima bwe
Abaganga b’Umwamikazi w’u Bwongereza, Queen Elizabeth II, bahangayikishijwe n’ubuzima bwe aho bakomeje kumwitaho nyuma yo kuremba nkuko bitangazwa n’Ubwami bw’iki Gihugu.
Byemejwe n’Ubwami bw’u Bwongereza mu itangazo bwasohoye kuri uyu wa Kane tariki 08 Nzeri 2022, buvuga ko abaganga ba Queen Elizabeth II “bahangayitse” kubera ubuzima bwe.
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Umwamikazi ari i Balmoral ariko ari kwitabwaho n’abaganga.”
Umuhungu wa Queen Elizabeth II, Igikomangoma Prince Charles, umugore we Camilla ndetse na Prince William, kuri iki gicamunsi berecyeje i Balmoral aho Umwamikazi arwariye.
Queen Elizabeth II yahuye n’uburwayi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane mu gihe yari yahuye na Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Liz Truss.
Liz Truss mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Kane, yagize ati “Igihugu cyose gihangayikishijwe n’amakuru yatangajwe n’Ubwami mu masaha y’umugoroba.”
Yakomeje agira ati “Ibitekerezo byanjye n’iby’Abongereza bose biri kumwe na nyiricyubahiro Umwamikazi ndetse n’umuryango we muri iki gihe.”