Ubuyobozi n’Abafana ba Rayon Sport bakomeje kwitana ba mwana
- 26/02/2016
- Hashize 9 years
Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports, Rutagambwa Martin atangaza ko hari abantu benshi bakunda iyi kipe ariko badafite icyo bayimariye mu buryo bw’amikoro.
Aya magambo yayavuze nyuma y’isezera ry’umutoza Ivan Minnaert, umutoza w’umubiligi wasezeye nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0. Vice Perezida Rutagambwa yemeje ko Minnaert yagiye kubera ibibazo by’amikoro. Rutagambwa yavuze ko barimo gutegura umushinga uzabyara inyungu zizatuma buri mukinnyi wese yifuza gukinira Rayon Sports.
Abajijwe ku mpamvu Rayon Sports imara amezi atatu idahembye abakinnyi kandi ifite abaterankunga n’abafana, Rutagambwa yumvikanishije ko ubwinshi bw’abafana bidasobanuye gukemura ibibazo by’amikoro. Ati “Ikibazo cya Rayon Sports ni kimwe, abantu benshi barayikunda, bakayikunda ntacyo bayimariye. Bakaza ku kibuga bagafana ariko ikipe ihemba miliyoni cumi na zingahe zikabura” nk’uko yabitangarije Imvaho nshya.
Rutagambwa avuga ko mu gihe cyose baba batangije uyu mushinga bataravuga mu izina, iyi kipe izatandukana n’ibi bibazo by’amikoro. Visi Perezida wa Rayon Sports avuga ko uyu mushinga ari wo uzafasha iyi kipe kubona aho iba kuva yava i Nyanza.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw