Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Mine na Petroli bwabaye buhagararitse icuruzwa n’iyoherezwa mu mahanga ibuye ry’agaciro

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/08/2024
  • Hashize 1 month
Image

Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Mine, Petroli na Gazi, RMB, bwabaye buhagararitse icukurwa, icuruzwa n’iyoherezwa mu mahanga ry’amabuye ry’agaciro azwi nka Berylium kubera akajagari kabirimo.

Ubucuruzi bw’aya mabuye mu Rwanda bumaze kugira agaciro ka miliyari y’amafranga y’u Rwanda mu mezi 7 y ambere y’uyu mwaka.

Berylium, ibuye risanzwe rikoreshwa mu mirimo y’ubwubatsi hirya no hino mu gihugu, gusa urisanga n’ahandi ku isi.

Bitewe n’uko aho aya mabuye yacukurwaga ku isi agenda ahashira nyamara ibyo abyazwa bikomeza gukenerwa byatumye abayashaka berekeza amaso ku isoko ryo muri Afurika nk’uko bisobanurwa na Kanyangira John ukuriye ishami rishinzwe inkomoko y’amabuye mu Kigo Gishinzwe Mine, Petroli na Gazi.

Kuva ku itariki 8 Kanama uyu mwaka, ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro azwi nka Berylium bwahagaritswe.

Ibi ngo byakozwe kugira ngo uruhererekane rw’ubucukuzi n’ubucuruzi bwayo bubanze bujye ku murongo kuko burimo akajagari bitewe n’inyungu ziburimo.

Toni 1 y’aya mabuye igurishwa ibihumbi 3 by’amadolari ni ukuvuga akabakaba miliyoni 4Frw. Ni mu gihe toni y’aya mabuye ya Berylium itunganyije igera ku bihumbi 300 by’amadolari ni ukuvuga asaga miliyoni 350Frw.

RMB isobanura ko muri iki gihe iterambere ry’ikoranabuhanga ririmo kwihuta aho hakenerwa ibikoresho bituruka mu mabuye y’agaciro, hakaniyongeraho ibikoresho bigezweho bya gisirikare nabyo bikenera aya mabuye. Ibi bituma aya mabuye arushaho gukenerwa na benshi ku isoko mpuzamahanga.

RMB ivuga ko bitarenze ukwezi hazaba hatanzwe umurongo ujyanye n’ubucukuzi n’ubucuruzi bwa Berylium.

Hari hasanzweho amasosiyete agera ku 10 yari yarahawe uruhushya rw’inyongera bw’ubucukuzi bwa Berylium kuko n’ubundi aboneka ahasanzwe hacukurwa andi mabuye nka gasegereti, wolfram n’andi.

Mu mezi 7 y’uyu mwaka hamaze kubarurwa amabuye afite akaciro ka miliyari 1Frw yacurujwe muri aya mabuye.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/08/2024
  • Hashize 1 month