Ubuyobozi bwa REG bwiseguye kubafatabuguzi bayo kubw’ikibazo cyo kugura umuriro

  • admin
  • 03/01/2017
  • Hashize 8 years
Image

Mu gihe kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka habaye ikibazo cyo kugura umuriro Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi REG burisegura ku bafatabuguzi bacyo. REG iremeza ko bari gukora ibishoboka kugira ngo iki kibazo gikemuke kare.

Hagati aho ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi REG kuvuga ko ikibazo cyabayeho ari umwe mu bafatanyabikorwa bacyo, ucuruza umuriro ku baturage wagize ikibazo mu buryo akoresha awucuruza. Ibyo kandi bikagera ku baturage batari bake kuko, uwo mufatanyabikorwa ariwe ufite gice kinini cy’igihugu agurishamo umuriro.

REG ikaba yisegura ku bafatabuguzi bayo kuri icyo kibazo cyabayeho, ariko ko kugura umuriro bikomeje hifashishijwe abandi bafatanyabikorwa babiri bacuruza umuriro

Ubuyobozi bwa REG bwemeje ko kugura umuriro hifashishijwe banki byasubiyeho kandi ko n’ubundi buryo abaturage bari bamenyereye bakora ibishoboka ngo busubireho.

Muhabura.rw

  • admin
  • 03/01/2017
  • Hashize 8 years