Ubuyobozi bwa Polisi ya Namibia bwaje kwigira ku Rwanda
- 08/06/2016
- Hashize 9 years
Abapolisi babiri bakuru muri Polisi ya Namibiya bari mu Rwanda mu rugendoshuri rw’icyumweru kimwe kuva kuwa 7 Kamena aho baje kwigira kuri Polisi y’u Rwanda.
Abo bapolisi ni G.M du Toit, Komiseri w’Ubugenzacyaha na M. Molebugi, Komiseri w’Amahugurwa n’Iterambere muri Polisi ya Namibiya, bakaba bakiriwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Mu biganiro bagiranye na DIGP Munyuza, aba bapolisi bakuru muri Namibiya bavuze ko bishimiye kwigira kubyo u Rwanda rwagezeho n’ibyo rukora. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yagize ati:” Uruzinduko rwabo ruri mu murongo w’amasezerano y’ubufatanye (MoU) yashyizweho umukono mu Ugushyingo k’umwaka ushize hagati ya Polisi z’ibihugu byombi akaba yari agamije guha imbaraga ubufatanye cyane cyane mu byo kubahiriza amategeko.”
Aya masezerano yashyizweho umukono hagati y’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana na mugenzi we wa Namibiya, Lieutenant General Sebastian Ndeitunga, igihe cy’inama rusange ya 84 ya Polisi mpuzamahanga (Interpol) yabereye mu Rwanda. Amasezerano hagati ya Polisi zombi anoza ubufatanye mu kurwanya ibyaha ndengamipaka nk’ibikorerwa mu ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu n;ibiyobyabwenge, iterabwoba, ifata n’ihanahana ry’abanyabyaha hagati y’ibihugu byombi. ACP Twahirwa yagize ati:”Biciye muri ayo masezerano, ubu Polisi zombi zishobora gusangira ubunararibonye kandi umwe akaba yakwigira ku wundi.” Biteganyijwe ko aba bapolisi bazigira byinshi ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ikigo Isange One Stop Center nk’umwihariko wa Polisi y’u Rwanda. Polisi ya Namibiya biteganyijwe ko nayo yahitamo ubwo buryo bwo gukemura ibibazo by’ihohoterwa no gufasha abahuye naryo.
Mu rugendoshuri rwabo kandi biteganyijwe ko bazasura Ishuri rikuru rya Polisi riri Musanze (Police College), Ishuri rya Polisi rya Gishari, amwe mu mashami ya Polisi y’u Rwanda arimo iry’Ubugenzacyaha (CID) n’ibindi bigo bya Polisi y’u Rwanda. Ubufatanye ni bumwe mu buryo bw’ibanze Polisi y’u Rwanda ikoresha mu guhangana n’ibibazo bimwe na bimwe bihungabanya umutekano bijyanye n’iterambere mu ikoranabuhanga. Polisi y’u Rwanda kandi yasinye amasezerano y’ubufatanye n’iz’ibihugu nka Kenya, Uganda, Burundi, Katari, Turukiya n’izindi; ikaba kandi ari umunyamuryango w’amahuriro ya za Polisi zo mu karere u Rwanda ruherereyemo, ndetse na Polisi mpuzamahanga mu rwego rwo kurwanya ibyaha ndengamipaka.RNP
Yanditswe na Ubwandtsi/Muhabura.rw