Ubuyapani bwashimye serivise zitangwa ku buryo bwihuse kandi bunoze ku ibiro by’ Umukapa wa Rusumo

  • admin
  • 14/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Takayuki Miyashita, Ambasaderi w’igihugu cy’Ubuyapani mu Rwanda, yashimye ko serivise zitangwa ku buryo bwihuse kandi bunoze, ubwo yasuraga ibiro by’u Umukaka wa Rusumo ku ruhande rw’u Rwanda, no muri Tanzaniya.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida w’ igihugu cya Tanzaniya John Pombe Magufuli bafunguwe ku mugaragaro Umupaka uwuriweho n’ibihugu byombi, hanatahwa ikiraro mpuzamahanga cya Rusomo. ku itariki ya 6 Mata 2016

Ibi bikorwa byubatswe ku nk’nkunga y’igihugu cy’Ubuyapani. Byuzuye bitwaye asaga miliyari 42 z’amafaranga y’u Rwanda. Byubatswe hagamijwe koroshya ubuhahiranire bw’ibiguhu by’u Rwanda na Tanzaniya no guteza imbere ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba muri rusange.

Ambasaderi Takayuki avuga ko Ubuyapani buzakomeza gutera inkunga u Rwanda no gushyigikira iterambere ryarwo n’ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba.

Yagize ati “Birashimishije ko abakoresha One Stop Border Post bishimira ko bahabwa serivise zihuta, ubu ibicuruzwa byinjira mu Rwanda ku buryo bworoshye. Twizeye ko bizihutisha iterambere ry’ibihugu by’u Rwanda na Tanzaniya; n’akarere ka Afurika y’Uburasirazuba. Kandi, Ubuyapani buzakomeza gushyikikira iterambere ry’u Rwanda kuko inkunga rugenerwa ikoreshwa neza, mu bikorwa bifitiye abantu akamaro

Abakozi ku mupaka wa Rusumo n’abawukoresha bavuga ko bishimira ko iyubakwa ry’umupaka umwe uhuriweho n’ibihugu byombi ryongereye urujya n’uruza ry’abantu n’ibintu kandi na serivise zihatangirwa zirihutishwa.

Kaliza Moses uyobora umupaka wa Rusumo yasobanuye ko kuva batangira gukoresha uyu mupaka mushya uhuriweho n’ibihugu byombi, muri Werurwe 2016 byihutishije serivise.

Yagize ati “Mbere twakiraga amakamyo y’imizigo 130, ariko ubu nyuma yuko kiriya kiraro cyaguwe, twakira agera ku 180 ku munsi, abagenzi nabo bavuye kuri 800 ku munsi, ubu ntibajya munsi 1300. Serivise zirihuta kuko turakorana mu nyubako imwe. Kandi noneho dufite ikoranabuhanga, natwe dukorera ahantu hisanzuye, mu gihe aho twakoreraga mbere hari mu tuzu duto cyane.”

Abakoresha Rusomo One Stop Border Post biganjemo abashoferi b’amakamyo atwara imizigo babwiye Imvaho Nshya ko bishimira ko serivise bahabwa zihuta cyane.

Assoumani Nyungu Ndereke amaze imyaka isaga 10 akoresha uyu mupaka wa Rusumo, asobanura ko nyuma yuko hubatswe umupaka umwe uhuriweho n’ibihugu byombi, byoroheje cyane serivisi bahabwa.

Yagize ati “Mbere nashoboraga gutegereza hano amasaha 3 cyangwa 4, ariko ubu, ngeze hano, bintwara iminota 30 gusa, nkakomeza nkagenda. Ku kiraro byaratugoraga cyane, wicaraga mu mudoka utegereje ko imwe imwe yambuka, ukarambirwa, byashoboraga no gutera impanuka.”

Ubuyobozi bushinzwe serivise za gasutamo mu kigo gishinzwe kwinjiza umusoro n’amahoro mu Rwanda; bugaragaza ko imipaka itarahuzwa hagati y’ukwezi kwa Nyakanga n’Ukuboza 2015 uyu mupaka winjije imisoro y’ amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 97, mu gihe kuri ubu hagati y’Ukwezi kwa Mutarama- Kamena 2016 hakusanyijwe asaga miliyari 106.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 14/10/2016
  • Hashize 8 years