Ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza bwongeye gushinjwa ubwicanya mu mujyi wa Paris
- 27/10/2015
- Hashize 9 years
Mu mpera z’iki Cyumweru gishize hari ku wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira Abarundi baba mu gihugu cy’ubufaransa bifatanyije n’abandi bose bakomoka muri Afurika ndetse n’abafaransa mu myigaragambyo yo kwamagana Perezida Nkurunziza n’ubutegetsi bwe bwose.
Iyo myigaragambyo Yari ifite insanganyamatsiko ivuga ngo “Nkurunziza doit partir” ugenekereje mururimi rw’ikinyarwanda ni ukuvuga ngo Nkurunziza agomba kugenda cyangwa kuva kubutegetsi nk’uko amapankarite bari bafite yari abigaragaza mubutumwa bwabo ibi kandi ni nako babaga baririmba indirimbo zamagana Ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza zivuga ko Nkurunziza agomba kuva kubutegetsi, mu maso yabo bagaragazaga akababaro kivanzemo n’amarira kuko indirimbo zabo zavugaga ibikorwa bibi biri kubera mu gihugu cyabo harimo ubwicanyi, ihohoterwa rikorerwa ikremwa muntu, abapfa umunsi ku munsi mu gihugu cyabo n’ibindi bibi byose byatumaga bavuga ko Nkurunziza atagomba gukomeza kuyobora Igihugu cy’U Burundi.
Iyi myigaragambyo kandi yakorewe ahantu hakunda guhurira abantu benshi hitiriwe uburenganzira bwa Muntu (Parvis de Droit de l’homme a Paris”, abigaragambya bakaba barasabye ko igihugu cy’Ubufaransa cyafatira Uburundi ibihano bikaze nk’uko ibindi bihugu byabigaragaje mu gufatira ibihano Uburundi banasaba kandi ko Abaturage b’I Burundi basaba ubuhungiro mu Bufaransa bajya bakirwa ntayandi mananiza.
Si mu Bufaransa gusa kuko no mugihugu cy’Ububirigi naho kuri uwo munsi hari habereye imyagaragambyo yamagana ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza aba nabo basabaga ibihugu by’Umuryango w’abibumbye kuba hafi y’Uburundi no gukurikirana ibirimo kube muri iki Gihugu ndetse banasaba ibi bihugu gukuraho impapuro zihagarika Abarundi (Mandat d’Aller).
Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw