Ubutabera ku byaha bya Jenoside ni kibazo kireba isi yose- Eric Gillet
Inzego z’ubutabera za leta y’u Rwanda, zirashima intambwe imaze guterwa mu myaka 25 ishize mu urugendo rw’ubutabera ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ariko zikavuga ko hakiri inzitizi ku bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya mu mahanga cyane cyane mu bihugu bya Africa.
Bwana Eric Gillet, umu avocat w’amashyaka yigenga mu Bubiligi akaba na perezida w’Umuryango RCN Justice et Democratie, usanzwe ukorera mu Rwanda, ari nawo wateguye iyi nama mpuzamahanga ku butabera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, avuga ko ubutabera ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi butareba u Rwanda gusa, ahubwo ngo ni ikibazo cy’isi yose.
Ubutabera ku byaha bya Jenoside, by’umwihariko ibirebana n’u Rwanda, ni ikibazo kireba isi yose. hari abanyabyaha bari mu Rwanda, ariko hari na benshi bakidegembya mu bindi bihugu.
Mme Umurungi Providence, uhagarariye ishami ry’ubutabera mpuzamahanga n’ubufatanye mu by’amategeko muri minisiteri y’ubutabera mu Rwanda, avuga ko mu myaka 25 hari intambwe yatewe mu butabera burebana na Jenoside yakorewe Abatutsi imaze imyaka 27 ibaye. Mu byo ashima harimo uruhare amahanga yagize mu gushyikiriza ubutabera abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hari nabandi bageze kuri 21 baciriwe imanza n’ibyo bihugu bitandukanye aho bari,igikorwa rero nuko dukomeza gukorana mu rwego rw’ubutabera mubufatanye,nabyo bigenda biguruntege kuko byose biterwa n’ubushake bw’ibihugu ariko tugerageza cyane cyane gukomezanya ibiganiro n’ibihugu dukeka ko abongabo bari,ikibabaje nuko benshi bari muri Afurika ibihugu cyane cyane duturanye byonyine kuri izo mpapuro 1149 usanga nka 900 bari mu bihu bya Afurika abandi aribo bari mubindi bihugu by’uburayi no muri Amerika.
Dr. Faustin Nteziryayo, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda, ashima intambwe igenda iterwa, avuga ko inama nk’izi ziba zikenewe mu rugendo rukiri rurerure, kuko zitima n’abakinangiye batekereza kugira icyo bakora.
Ni inama mpuzamahanga yitabiriwe n’abantu bingeri zose baturutse imihanda yose, ariko nanone kubera ikoranabuhanga iri mu gukurikirwa n’abantu kw’isi yose ,n’ubukangurambaga bukorwa noneho kugira ngo abantu babyumve noneho naho baba baseta ibirenge rimwe na rimwe hari igihe iyo babyumvishe bashobora gufasha ,ni ngombwa rero yuko inama nkiyi iba.
Kuva mu 1998 kugeza ubu u Rwanda rumaze kohereza mu mahanga impapuro zisaba guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi zigera ku 1149, mu bihugu birenga 38 ku isi.
U Rwanda rumaze kohererezwa abagera kuri 22, naho abandi 21 baburanishirijwe mu mahanga bari baherereyemo, mu gihe abasigaye bose biganjemo abari mu bihugu bya Africa batarashyikirizwa ubutabera ngo bakurikiranwe ku byaha bakekwaho bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.