Ubushomeri bukomeje kwiyongera bikabije mu Rwanda

  • admin
  • 10/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Ubushakashatsi bugaragaza uko isoko ry’umurimo rihagaze mu gihugu, Labour Force Survey (LFS) bwamuritswe kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ukwakira 2017, bwagaragaje ko abafite akazi bangana na 3 018 532 mu gihe abageze igihe cyo gukora mu Rwanda ari 3 625 529.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu bushakashatsi bushya bugaragaza uko imirimo ihagaze mu gihugu hagendewe ku bipimo bishya by’abafite umurimo, abashomeri ari 606 997.

Aba 606 997 babarwa nk’abashomeri, ni abantu kugeza ubu biteguye kuba bakora akazi mu gihe kabonetse ndetse bari mu bagashaka. Gusa uyu mubare, nturimo abakora ubuhinzi bashaka amaramuko nabo babarwa nk’abadafite akazi.

Abahinzi bahingira amaramuko bangana na 1 765 986 nkuko ubushakashatsi bubigaragaza.

Ubushakashatsi nk’ubu bwari bwakozwe muri Gashyantare umwaka ushize, bwerekanaga ko muri icyo gihe mu Rwanda habarurwaga abaturage 6,611,000 bafite kuva ku myaka 16 kuzamura, abari ku isoko ry’umurimo bakaba 3,261 000; muri bo abafite akazi bari 2,831 000 naho abatagafite ari 430 000.

Icyo gihe impuzandengo y’ubushomeri mu Rwanda yari kuri 13.2%, bivuze ko mu bantu umunani harimo umwe udafite akazi.

Mu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa Mbere, umubare w’abanyarwanda badafite akazi uri kuri 16.7 % ubariyemo n’abahingira amaramuko, ubushomeri mu rubyiruko (hagati y’imyaka 16-30) bukaba kuri 21 %.

Ubushomeri mu bagabo buri kuri 16.1 % naho mu bagore buri kuri 17.5 %. Mu mujyi buri kuri 18.1 % naho mu cyaro buri kuri 16.2 %.

Mu bafite akazi, 45.9 % bari mu mirimo y’ubuhinzi, uburobyi n’ibijyanye n’amashyamba, 39.8 % bari mu mirimo ijyanye na serivisi naho 14.3% bari mu nganda.

Ugendeye ku mashuri abantu bize, abafite akazi 51 % nta mashuri bize, 29 % bize amashuri abanza, 5 % bize icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, 9% barangije ayisumbuye naho 6 % ni abarangije kaminuza.

Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, Murangwa Yussuf, yavuze ko impamvu ikigereranyo cy’abashomeri cyiyongereye ari uko abakora imirimo y’ubuhinzi bw’amaramuko babazwe nk’abadafite akazi.

Ati “Abakoraga bwa buhinzi aho uhinga ukitunga ariko ntugire ibyo usagurira amasoko, mu mibare mishya baravuze bati ntabwo tubabara ko bafite akazi ariko barakora.Ubwo twabakuyemo, noneho umubare w’abantu badafite akazi uriyongera cyane ukaba munini kuko washyizemo ba bandi bahinga ariko nta mafaranga babona kuko ntabwo basagurira amasoko.

Murangwa yavuze ko umuntu ubarwa nk’ufite akazi ari ubasha kwitunga agasagurira n’amasoko cyangwa ufite akazi ahemberwa.

Yavuze ko nubwo imibare iri hejuru, nta ngaruka izagira ku bukungu bw’igihugu, ahubwo ifasha abashinzwe igenamigambi gutegura ejo hazaza.

Ati “Nta ngaruka ahubwo imibare nk’iyo iyo yasohotse igatandukanya abafite imirimo itari akazi gatanga umusaruro ufatika, ibyo byose bikamenyekana neza, ingaruka nziza ni uko abashinzwe gahunda na politiki barabireba neza, bagategura ubukungu bikagenda neza mu myaka iri imbere. Ubu ntitwavuga ko hari ikibazo biteye ku bukungu.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete, yavuze ko iyo mibare bagiye kuyiheraho bashyiraho ingamba zigamije gushakira benshi akazi.

Ati “Iyo twabonye iyi mibare iradufasha kugira ngo natwe turebe icyo twakora kugira ngo abantu benshi bakore Tureba uko imibare ihagaze, iyo tumaze kureba uko bimeze dufata ingamba nka Leta, tukavuga tuti twakora iki kugirango tubone benshi bakora mu ngeri runaka.”

Gatete abajijwe impamvu abarangije kaminuza bafite akazi bakiri bake, yavuze ko hari ubwo umuntu arangiza adafite ubumenyi bukenewe n’abikorera ariyo mpamvu hashyizweho gahunda zitandukanye zifasha abarangije kwiga kwihugura, bakagira ubumenyi bubabashisha kujya guhangana ku isoko ry’umurimo.

Muhabura.rw

  • admin
  • 10/10/2017
  • Hashize 7 years