Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa bwasabiye Muhayimana Claude igifungo cya burundu

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/12/2021
  • Hashize 3 years
Image

Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa bwasabiye Muhayimana Claude igifungo cya burundu ku byaha by’ubufatanyacyaha ku cyaha cya Jenoside no mu byaha byibasiye inyoko muntu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku wa Kabiri ni bwo urubanza rwa Muhayimana Claude rwakomeje kuburanihswa, abunganizi mu by’amategeko Ishyirahamwe ry’imiryango iharanira ko abakoze Jenoside mu Rwanda baburanishwa (Collectif des Parties Civiles Rwandaises-CPCR) batesha agaciro ubwiregure bwe aho agerageza kwigaragaza nk’umwere.

Claude Muhayimana yaburanishijwe kuva ku ya 22 Ugushyingo i Paris akurikiranyweho “ubufatanyacyaha” muri Jenoside no mu byaha byibasiye inyoko muntu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa aho mu gihe cy’iminsi 100 hari hishwe abasaga miliyoni.  

Uyu mugabo w’imyaka 60 y’amavuko ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Bufaransa, atuye i Rouen mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bw’u Bufaransa.

Ibyaha akurikiranyweho bivugwa ko yabikoze ubwo yari umushoferi w’imwe mu nzu zakira abashyitsi (guest house) yo ku Kibuye ubu ni mu Karere ka Karongi.

Muhayimana arashinjwa kuba “yarafashije abizi kandi abyishimiye”,  abajandarume n’abasirikare babaga bagiye mu bwicanyi cyane cyane mu duce twa Kibuye na Bisesero hagati y’ukwezi kwa Mata na Nyakanga 1994.

Muhayimana ufite ahahise hakomeye kandi ushinjwa n’abatangabuhamya batandukanye barimo n’uwahoze ari umugore we, ashobora gufungwa burundu nubwo abamwunganira biregura bavuga ko yari umuturage woroheje wisanze mu kajagari ka Jenoside.

Abatangabuhamya bemeza ko iyo abashoferi batandukanye barimo na Muhayimana batahaba ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bo ku misozi ya Bisesero, Gitwa na Kibuye bwari gutinda cyangwa ntibunashoboke hamwe na hamwe.

Bivugwa ko mu rukiko hagaragaye abatangabuhamya basaga 15 bemeza ko biboneye n’amaso yabo Muhayimana atwaye imodoka yuzuye Interahamwe

Umugore wa Muhayimana, na we wari mu bahigwaga mu gihe cya Jenoside na we yamushinje uruhare rukomeye yagize mu kwica abatutsi b’abaturanyi babo.Yavuze ko nubwo atigeze abona umugabo we atahana imyenda iriho amaraso, ariko yamwiboneye inshuro nyinshi atwaye Interahamwe mu gihe cya Jenoside.

Biteganyijwe ko urubanza rurasomwa kuri uyu wa Kane.

Umwunganizi wa CPCR Alexandre Kiabski, yagize ati: “Inshingano z’umushoferi ntabwo ari izoroheje, nubwo umwicanyi ari we wagize uruhare rw’ako kanya kurusha uwo mushoferi wamutwaye. Ariko bose bakoze Jenoside kuko Muayimana yagize uruhare rutaziguye mu bwicanyi.”

Yagize ati: “Uyu munsi kuba umushoferi bishobora kumvwa ku buremere buciriritse, ariko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda imodoka zari nke kandi abicanyi basabwaga gukora ingendo ndende ngo bagere iyo bajya kwica. Kubona imodoka itwara abicanyi byari inyungu yo kunguka igihe kandi bikanaborohereza mu bwicanyi.”

Uru rubanza rubaye urwa gatatu ruburanishijwe n’inkiko z’u Bufaransa ku bakekwaho ibyaha bya Jenoside ariko rukaba urwa mbere ruburanishijwe ku muntu wari umuturage usanzwe mu gihe cya Jenoside.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/12/2021
  • Hashize 3 years