Ubushinjacyaha Bwasabiye Mbarushimana Gufungwa Burundu nawe abwishongoraho
- 28/07/2017
- Hashize 7 years
Umucamanza mu rukiko rukuru apfundikiye urubanza ubushinjacyaha buregamo Bwana Emmanuel Mbarushimana ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Mu ntangiriro z’uyu mwaka ubushinjacyaha bwamusabiye kumuhamya ibyaha byose agahanishwa igifungo cya burundu.
Mbarushimana n’ubwunganizi basoje basaba gutesha agaciro ikirego cy’ubushinjacyaha maze umucamanza akazamugira umwere.
Mu magambo make bwana Mbarushimana yagize ati “ Mwabategeka gusubirana iyi myambaro yabo bantije nkisubirira mu buzima busanzwe.
Emmanuel Mbarushimana wahoze ari umugenzuzi w’amashuli mbere ya jenoside ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumukurikiranyeho ibyaha bitanu bikomeye kandi bidasza bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Byose arabihakana.
Yageze mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2014 avuye mu gihugu cya Danemark kubw’amasezerano yo guhanahana abakekwaho ibyaha hagati y’u Rwanda n’amahanga. Isomwa ry’urubanza riri ku itariki 30/11 /2017
Yanditswe na Niyomugabo Albert/Muhabura.rw