Ubushakashatsi ku gipimo cy’imiyoborere bwerekanye ko inkingi y’Ingabo z’U Rwanda ari iya mbere

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/10/2022
  • Hashize 2 years
Image

Ubushakashatsi bwa 9 ku gipimo cy’imiyoborere bwerekanye ko inkingi y’umutekano iri ku mwanya wa mbere n’amanota 95.5%, iyubahirizwa ry’amategeko n’amanota 90.7% ikaba yarazamutseho amanota 3.7%.

 

Ubu bushakashatsi bwa RGB bwerekanye ko uburenganzira muri politiki buri ku gipimo cya 87% hazamutseho amanota 4%, gukorera mu mucyo biri ku gipimo cya 87% naho imiyoborere abaturage bagizemo uruhare ifite amanota 87.1% nayo yazamutseho amanota 3%.

Ku rundi ruhande ariko ireme ry’imitangire ya servisi ryo ryamanutseho amanota 4.1%, kuko ubushakashatsi buheruka iyi nkingi yari ku manota 81.1% ubu ikaba iri ku manota 77.8%.

Maharo Eric, umusesenguzi akaba n’umuyobozi wungirije w’umuryango Never Again agaragaza ko gushimangira gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi ari kimwe mu bisubizo.

Umuyobozi mukuru w’urwego rw’imiyoborere, RGB Dr Usta Kaitesi avuga ko muri iki gihe hahindutse uburyo bwo gukora ubushakashatsi bituma hari byinshi bimenyekana.

“Uko abaturage babona imikorere ya gitifu w’Umurenge twabizanye nk’imitangire ya serivisi, ibyo byatumye hari ibintu bindi bigaragara ariko bose ntibakora nabi. Nk’umuntu ushinzwe imyubakire bagiye bagaragaza ko imitangire ye ya serivisi itanoze, ubundi birashoboka kuko ibidasaba amafaranga menshi ni imitangire ya serivisi, hari ahataragera ibikorwaremezo kugira ngo serivisi inoge ariko hari ahandi henshi ibikorwaremezo bihari ubona igikwiye guhinduka ari imyitwarire y’abakozi kandi aho tubishatse byashoboka.”

 

 

Muri rusange inkingi 5 nizo zabonye amanota agera nibura kuri 80%, mu gihe izindi 3 zigejeje kuri aya manota ni ukuvug  ireme ry’imitangire ya service riri kuri 77.8%, imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi nayo ifite 77.8%, mu gihe ingingo yo kuzamura imibereho myiza nayo ifite amanota 75.2% ari nayo yari ifite mu mwaka ushize.

U Rwanda rufite intego y’uko mu mwaka wa 2024 igipimo cy’imiyoborere kizaba kizaba kiri ku mpuzandengo ya 90%.

 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/10/2022
  • Hashize 2 years