Ubushakashatsi bwerekanye ko mu barwayi 1,000 b’igituntu n’umutima 414 bagitewe no kwikinisha!

  • admin
  • 25/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuntu ukora icyi gikorwa cyo kwikinisha, aba afite ibyago byo kurwara indwara zitandukanye, ndetse n’izindi ngaruka ashobora guhura nazo mu buzima bwe bwa buri munsi.

Kwikinisha ni igikorwa gikunze gukorwa na bamwe mu rubyiruko cyangwa bamwe mu bantu bakuze, yaba abagabo cyangwa abagore. Abakora iki gikorwa bemeza ko bibagabanyiriza irari ry’imibonano mpuzabitsina.

Amakuru dukesha urubuga aufeminin.com, avuga ko ubushakashatsi bwerekanye ko mu barwayi 1,000 b’igituntu, abagera (…)

Umuntu ukora icyi gikorwa cyo kwikinisha, aba afite ibyago byo kurwara indwara zitandukanye, ndetse n’izindi ngaruka ashobora guhura nazo mu buzima bwe bwa buri munsi.

Kwikinisha ni igikorwa gikunze gukorwa na bamwe mu rubyiruko cyangwa bamwe mu bantu bakuze, yaba abagabo cyangwa abagore. Abakora iki gikorwa bemeza ko bibagabanyiriza irari ry’imibonano mpuzabitsina.

Amakuru dukesha urubuga aufeminin.com, avuga ko ubushakashatsi bwerekanye ko mu barwayi 1,000 b’igituntu, abagera kuri 414 muribo bagitewe no kwikinisha.

Ibi kandi ngo bishobora no kuba intandaro yo kurwara umutima, impyiko, umwijima ni zindi ndwara zishobora kubahitana harimo no kwangirika k’umuyoboro utwara amaraso mu gitsina.

Bamwe mu bakora iki gikorwa cyo kwikinisha , ngo bagera igihe bakumva bashaka gukora imibonano nabo bahuje igitsina, kuko baba batinya ikindi gitsina.

Kwikinisha bitera kandi imikorere y’ibyiyumvo by’igitsina idasanzwe bimwe bita mu ririmi rw’igifaransa (hypersensibilité sexuelle), ku buryo umuntu ukunda kwikinisha agera aho yumva yakora imibonano buri kanya. Agera n’aho kandi yihagarika inkari zikaba zasohoka zikurikiwe n’amasohoro, ndetse n’amasohoro akagera aho ajya asohoka bimutunguye.

Kwikinisha bitera kandi kugabanuka kw’ibyishimo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina hagati y’umugore n’umugabo, bikagabanya ingufu z’imikorere y’ubwonko umuntu agatangira kwibagirwa bidasanzwe, kuba umubiri utakwihagaraho igihe haje indwara, nko kuribwa n’umutwe udakira n’ibibazo by’amaso, umuntu agatangira kutabona neza.

Bitera kandi gusaza kw’umwijima bitewe n’ingufu nyinshi uba ukoresha igihe urimo ukora bimwe mu bigize amaraso, bigira uruhare mu gukora amasohoro.

Uwo munaniro udashira w’umwijima ushobora gutera gusaza imburagihe, umuntu akaba yanakurizamo indwara yawo n’izindi ngaruka nko kubura ubushake bwo kurya, umunaniro n’ubunebwe bidasanzwe, kurakazwa n’ubusa ku tuntu tudasobanutse, kugira amabara y’umuhondo mu maso no kuribwa n’impyiko.

Bishobora kandi kuba intandaro y’indwara y’umutima n’amaraso ajya mu gitsina akagenda aba make, ndetse umuntu akajya yumva yishinja icyaha (sentiment de culpabilité) bikaba byamutera ipfunwe no kutajya aho abandi bari.

Ubushakashatsi bwerekanye kandi ko mu barwayi 124 b’indwara zo mu mutwe, 24 muri bo na bo bazitewe no kwikinisha. Tutibagiwe ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no kuba igitsina gabo cyafata indi shusho.

Umuntu ukora iki gikorwa cyo kwikinisha, aba afite ibyago byinshi byo guhura n’uburwayi butandukanye mu buzima bwe, birimo no kuba yashaka gukora imibonano mpuzabitsina buri kanya.



Yanditswe na Sarongo Richard /Muhabura.rw

  • admin
  • 25/06/2016
  • Hashize 8 years