Ubushakashatsi bwavumbuye ko urukundo rudaturuka ku mutima nk’uko bisanzwe bivugwa

  • Munezero cleania
  • 30/05/2021
  • Hashize 3 years
Image

Ubushakashatsi bwakoze n’impuguke zo muri Kaminuza ya Syracuse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zavumbuye ko urukundo rudaturuka ku mutima nk’uko bisanzwe bivugwa, ahubwo ko ruva mu bice bimwe byo mu bwonko.

Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abahanga ryari riyobowe na Stephanie Ortigue bwagaragaje ko iyo umuntu akunze hari ibice bigera kuri 12 byo mu bwonko biba birimo gukora.

Ibi bice ngo bisohora imisemburo ituma umuntu yishimira cyane uwo akunda, hanyuma iyi misemburo ihita igira ingaruka ku myitwarire y’umuntu nk’uko abakoze ubu bushakashatsi bakomeza babivuga.

Urubuga rwa sciencedaily dukesha iyi nkuru, rukomeza ruvuga ko, bu bushakashatsi kandi bwanagaragaje ko umuntu ashobora gukunda mu gihe gito cyane kingana na kimwe cya gatanu cy’isegonda gusa.

Abajijwe niba urukundo ruva mu mutwe cyangwa mu bwonko, umushakashatsi Ortigue yagize ati
“Icyo ni ikibazo gikomeye, ariko navuga ko urukundo ruva mu mutwe hanyuma umutima nawo ukabigiramo uruhare.

Uyu mushakashatsi akomeza agira ati” Urukundo ni ikintu kigoye gusobanura kuko ari uruhererekane rw’ibintu biva mu bwonko bikagera mu mutima ndetse n’ibiva mu mutima bikagera mu bwonko”.

Yakomeje atangaza ko hari ibimenyetso bimwe na bimwe, cyane cyane amarangamutima, abantu bakeka ko bikomoka mu mutima nyamara biba byavuye mu bwonko.

Aba bashakashatsi kandi bavumbuye ko iyo umuntu yatwawe n’urukundo ngo aba ameze nk’umuntu wanyoye ikiyobyabwenge cya ‘Cocaine’.

Iri tsinda rivuga ko buri bwoko bw’urukundo rufite igice cy’ubwonko cyihariye ruvamo. Nk’urugero batanga, ngo urukundo umubyeyi akunda umwana ntiruva hamwe n’urukundo rw’umusore n’inkumi cyangwa urw’Abakirisitu bakunda Imana.

Ubu bushakashatsi kandi bufite agaciro kanini cyane mu bijyanye n’ibyubuvuzi bw’ubwonko, indwara zo mu mutwe ndetse n’ihungabana.

Ibi ngo bishobora kuzorohereza abaganga n’abahanga mu by’imibanire n’imitekerereze (Pshychologues) kuko bemeza ko ibibazo mu ngo byinshi byaba biterwa n’ihungabana rikomoka ku rukundo.

Ubu bushakashatsi kandi ngo buzafasha abaganga mugihe bahuye n’umurwayi ufite uburwayi bukomoka ku rukundo, aho bazajya babanza kureba igice cy’ubwonko cyateye urukundo kugira ngo bavure neza abarwayi bafite ibibazo batewe narwo.

Stephanie Ortigue yatangaje ko, umuganga nabasha kumenya impamvu umuntu akunda n’ikimutera kubabara, bizoroha kumuha umuti.

  • Munezero cleania
  • 30/05/2021
  • Hashize 3 years