Ubushakashatsi bwagaragaje ko uruhinja rukiri munda rumenya ibibera ku isi

  • admin
  • 19/11/2018
  • Hashize 5 years

Ubushakashatsi bwerekanye ko iyo agahinja kakiri mu nda ya nyina gashobora kumenya bimwe mu bibera ku isi kabone n’ubwo kaba kakiri gatoya cyane.

Aka gahinja kandi gashobora kumenya ko umutima wa nyina uri gutera. Ikintu gitangaje kurusha ibindi ni uko gashobora no kumva ijwi rya nyina ugatwite kakabasha kuritandukanya n’andi majwi yose.

Agahinja gashobora no kumva urundi rusaku rubera hanze y’inda ya nyina mu gihe urwo rusaku ari rwinshi cyangwa rwegereye inda; nk’uko urubuga rwa Interineti rwa doctissimo.fr rubivuga.

Umwana ashobora kumva imiziki itandukanye n’amajwi atandukanye uretse ko bimugeraho bitakimeze neza nk’uko ayo majwi yari amaze. Guhinduka kw’aya majwi biterwa cyane cyane n’ikidendezi cy’amazi ako gahinja kaba kibereyemo.

Ayo mazi agahinja kidumbaguzamo ni na yo kanywa. Iyo umwana ari mu nda ya nyina ashobora kubona urumuri mu gihe inda ya nyina iri ku zuba cyangwa ku rundi rumuri rutyaye nk’uko ubwo bushakashatsi bwabigaragaje.

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 19/11/2018
  • Hashize 5 years