Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibitangazamakuru byo mu Rwanda bitarabasha kumenya uburyo bwo kwiteza imbere

  • admin
  • 27/04/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ntwari B.Nathan,Director of MCRD Unit, MHC basura Radio y’abaturage ya Karongi/Photo:Sarongo Richard



Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (MHC) ku mibereho y’ibitangazamakuru n’ababikoramo hano mu Rwanda, bwagaragaje ko ibitangazamakuru bitarabasha kumenya uburyo bwo kwiteza imbere no kuzamura u rwego rw’abakozi babyo.

Murugendo shuli rwa konzwe n’abanyamakuru batandukanye bo mu Rwanda kuwa 26 Mata/ 2016, Baka rukorera mu karere ka Karongi,

kugirango bigire kuri Radiyo y’abatuge, yabashije gukoresha bike ikagera kuribyinshi. Aho yatangiranye ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga miriyoni makumyabiri neshanu (25 000 000 frw) ubu ikaba igeze kuri miriyoni 178 000 000frw.

Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (MHC) ku mibereho y’ibitangazamakuru n’ababikoramo hano mu Rwanda cyahisimo ibitangaza makuru kunjya gufata urugero rwiza radio y’Abaturage yagezeho.

Ibitangazamakuru mu Rwanda byaba ibyandika,Radiyo na Televiziyo biragenda byiyongera bitandukanye n’uko byari mbere, gusa uku kwiyongera nti kujyana n’iterambere ryabyo ndetse no kubo bikoresha ku mpamvu z’uko byinshi muri byo bidakora inyigo ihamye y’icyo bishaka kugeraho, bigatuma bikomeza guhomba ndetse bimwe bikanafunga burundu.

N’ikibazo gituruka ku bafite ibitangazamakuru badakora inyigo ihamye igaragaza neza imibereho n’uburyo bw’iterambere bw’igitangazamakuru bityo ugasanga batangira guhura n’ibibazo by’ubukene ku ikubitiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa MHC, Peacemaker Mbungiramihigo, yasabye ba nyir’ibitangazamakuru kumenya icyo bashaka n’abo bakorera kugira ngo birinde ibihombo bya hato na hato. Yagize ati “Urabona benshi muri mwe muhitamo kwandika cyangwa kuvuga ibijyanye n’ibyo mushaka, ariko ntimubanza ngo mumenye icyo abo mukorera bashaka ngo abe aribyo mukora, bituma mukomeza kubura amasoko bityo no guhemba abo mukoresha bikabagora.



Jorome RWASA Asobanurira abanyamakuru ibyiza bamaze kugeraho

Yakomeje abasaba kwirinda umuco usa n’uwahawe intebe mu itangazamakuru ushingiye ku gukoresha abakozi batarinjira neza mu mwuga w’itangazamakuru, aho bigishirizwa mu kazi kubera gutinya kuzana abakozi b’umwuga, bigatuma ibitangazamakuru bidakurura abakiriya rimwe na rimwe bigakora ibihabanye n’amabwiriza agenga itangazamakuru mu Rwanda.

Ba nyir’ibitangazamakuru bagaragaje imbogamizi bahura nazo zirimo kuba nta buvugizi bakorerwa no kuba amahirwe abonetse ajya kuri bimwe mu bitangazamakuru n’ikibashije kwibeshaho.

Mbungiramihigo yabijeje ubufatanye no gukora ubuvugizi uko bishoboka, ariko nabo bagashyira imbaraga mu byo bakora no kugerageza kuzuza inshingano zabo bashyira mu ngiro amasezerano bagirana n’abakozi babo. Ubushakashatsi bwa MHC bugaragaza ko ibitangazamakuru byandika 95% bidafite imishinga ishobora kubigoboka mu gihe hatabonetse amatangazo yamamaza aturuka muri leta.

Ibi bituma kwitunga no gutunga abakozi babyo bigorana, ku buryo basabwa guhindura imikorera no kwigira ku bandi kugira ngo babashe kubaho mu buryo burambye. ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (MHC) ku mibereho y’ibitangazamakuru n’ababikoramo hano mu Rwanda, bwagaragaje ko ibitangazamakuru bitarabasha kumenya uburyo bwo kwiteza imbere no kuzamura u rwego rw’abakozi babyo. Ko bakwiye kwigira kuri Radio y’ abaturage ya Karongi

.

Peacemaker Mbungiramihigo yashimiye umuyobozi wa Radio Jorome Rwasa

Mubuhamya umuyobozi wa Radio Jorome Rwasa ya tanze, yavuze ko bitari byoroshye gutangira bafite ibikoresho gusa.

Nabyo arinkunga. Bagatangira bari abakozi babiri. Habayeho gukora cyane. Kutarangamira inkunga ya leta. Ndetse no kwagura amaso bakareba kure, kubindi bya byara amafaranga. ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (MHC) ku mibereho y’ibitangazamakuru Cyahare Radio y’Abaturage seretifika y’ishwemwe nka kimwe mubitangazamakuru byabashije gukoresha bicye ,ubu cyikaba cyimaze kugera kuri byinshi. Ubu Radio y’abaturage karongi iritegura kubaka etaje ya nivo eshatu




Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/04/2016
  • Hashize 8 years