Ubushakashatsi bwagaragaje ko Abanyarwanda bizera Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/10/2020
  • Hashize 3 years
Image

Imibare igaragaza uburyo abaturarwanda bizera Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ntiyaba itunguranye mu gihe iri hejuru, kuko ibibazo bimwe na bimwe babona byabaye insobe akenshi baba bategereje ko igisubizo kinoze kandi kirambye ari we kizaturukaho. 

Na none kandi ingendo za Perezida Kagame mu ntara igihe yasuye abaturage na zo zigaragaza uburyo yishimiwe aho buri wese yitabira nta n’iyonka isigaye imuhira. Icyo gihe abenshi mu bagize amahirwe yo kugaragaza ibibazo byabo bihita bibonerwa umuti, ndetse n’ibyo yabonye bitabaye ngombwa ko hari  umutungira agatoki akava aho ategetse ko bikemurwa.

Ubushakashatsi bwakozwe ku baturage mu Rwanda bwagaragaje ko 99.2% bizera ubuyobozi bwa Perezida Kagame, icyo kizere kikaba gishingiye ku bubasha, ubwitange n’ubushobozi bimuranga.

Ubwo bushakashatsi bwatangarijwe abayobozi mu nzego za Leta bitabiriye umuhango wo kugaragaza uko imihigo ya 2019/2020 yashyizwe mu bikorwa, ndetse n’ibikorwa by’ingenzi bizibandwaho mu mihigo y’umwaka wa 2020/2021.

Muri uwo muhango, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) rwagaragaje ko abaturage bafitiye ubuyobozi bukuru bw’Igihugu ikizere kiri hejuru kurusha abayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Uretse Umukuru w’Igihugu, ubwo bushakashatsi bugaragaza ko abaturage bizera Inteko Ishinga Amategeko bari ku kigero cya 92.8% mu gihe abizera inkiko bo bari ku kigero cya 88.7%. Abizera Igisirikare n’Igipolisi cy’u Rwanda na bo bari hejuru ya 90%.

Imibare igaragaza uburyo abaturarwanda bizera Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ntiyaba itunguranye mu gihe iri hejuru

Abaturage bagera kuri 71.3% ni bo bishimira serivisi bahabwa mu nzego z’ibanze by’umwihariko, ndetse 77.17% bakaba  bishimira uko bagira uruhare mu bibakorerwa no muri serivisi bahabwa.

Mu byo abaturage bagaya ni uburyo bamwe mu bayobozi batanga serivisi batitaye ku wo bayiha, bigatuma hari bamwe mu baturage basiragizwa bitewe n’uko umuyobozi yababonye cyangwa uko yaramutse.

Perezida Kagame, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, yababwiye ko kuba nta muntu ushobora kumenya ibintu byose bidahobanuye ko abayobozi badashobora gukora buri kintu cyose.

Yagize ati: “Twananirwa gute na buri kintu cyose. Tunaniwe gukora ibyo dufitiye uburyo, tunaniwe gushaka ubikora ngo abidukorere, kuki?…Imirimo n’ibindi byose dukeneye, bidutegereje, tukicara gusa ahubwo tukongeraho ikiguzi, tugasaba abantu kukishyura…

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyo guhiga ntacyo byaba bimaze mu gihe bitagerwaho, kuko guhura buri gihe abantu basubiramo ibitarakozwe byakabaye byarakozwe byaba ari nko kwihangira imirimo.

Ati: “Turihangira imirimo kugira ngo tuge duhura ngo duhige? N’ibyo tuzi tukajya duhurira hano kugira ngo duhige tuvuga ibyo twakoze n’ibyo tutakoze neza… Iyo mbabwira mba ngira ngo twese dufite ishema ryo kwiteza imbere no gukora neza, no gukoresha ibyo dushoboye ibindi tukabishaka; ariko ikifuzo cyange ni ukubabwira ngo nifuza ko twari dukwiye kuba dufite umugambi umwe, tukava mu bintu bigayitse.”

Perezida Kagame yashimye ko ikibazo yagaragaje mu mwaka ushize cyakosowe, kuri ubu imihigo ikaba yeshejwe hagendewe ku bikorwa bihindura ubuzima n’imibereho y’abaturage.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/10/2020
  • Hashize 3 years