Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bagira kwihangana aribo bagira amahirwe yo kwegukana abagore

  • Richard Salongo
  • 13/10/2022
  • Hashize 2 years
Image

Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bwagaragaje ko abagabo bagira kwihangana aribo bagira amahirwe yo kwegukana abagore baba bakunze.2

Abashakashatsi bo muri leta ya Massachusetts bagaragaje ko abagabo benshi ngo batagira kwihangana muri bo no guhatiriza, ngo ahubwo bahita bazinukwa iyo abagore babahakaniye urukundo.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo 93 n’abagore 106, ngo basanze kubera ko abagabo bakunda guha agaciro gake abagore badakunda kubinginga, bityo bikabagabanyiriza amahirwe yo gukundwa nabo bashakaga.

Carine Perilloux, umuhanga mu bijyanye n’ibibazo byo mu mutwe, yatangarije Daily Mail ko hari ubwo umugabo abona umugore agahita yibwira ko yamwishimiye bitewe n’uko yamubonye, mu gihe uwo abona atamunyuze ngo ari we wari kumubera inshuti, bityo yahita abivamo akaba abuze amahirwe yo gukundwa gutyo.

Bityo rero ngo abagabo bagira kwihangana mu gihe babenzwe, ngo akenshi nibo bagira amahirwe yo gukundwa n’abagore bifuza.

  • Richard Salongo
  • 13/10/2022
  • Hashize 2 years