Uburyo bwo kwirinda indwara z’umutima zimaze kwica benshi

  • admin
  • 31/10/2015
  • Hashize 8 years
Image

Muri iki gihe indwara zitandukanye z’umutima zisigaye zibasira abatari bake haba mu bihugu byateye imbere ndetse n’ibiri mu nzira y’amajyambere ku buryo buri mwaka abantu batari bake bapfa bazize indwara zibasira umutima hirya no hino ku isi.

Abahanga batandukanye bakoze ubushakashatsi ku ndwara z’umutima bakaba baratangaje ko mu mwaka wa 2030 amafaranga yo kwita ku bantu bafite ibibazo n’indwara z’umutima zitandukanye azikuba inshuro eshatu, akaba ari muri urwo rwego Imvaho Nshya yahisemo gutangariza abakunzi bayo uburyo butari ubw’imiti, ahubwo bwa kamere umuntu yakoresha akirinda kurwara indwara zibasira umutima.

Ubushakashatsi bwakorewe muri Amerika bwagaragaje ko Umunyamerika umwe muri batatu aba afite uburwayi bw’umutima, kandi amafaranga awuvura akaba azava kuri miliyari 273 z’amadorari kugeza kuri 818

.

Umuyobozi uhagarariye ishyirahamwe ry’abarwayi b’umutima muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerikia Paul Heidenreich akaba yaratangaje ko amafaranga ajya mu kwivuza ubu burwayi arimo kwiyongera, bikaba bitandukanye cyane no myaka 20 yashize.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa interineti naturalnews.com, ngo hari amahirwe kuko abantu bashobora gukoresha uburyo butandukanye bwa kamere bukabarinda kuba bagira ibyago byinshi byo kurwara indwara zitandukanye z’umutima, hakaba hari uburyo 3 bwo kwirinda ibi bibazo by’umutima ndetse byakwifashishwa n’urwaye kuko byamufasha gusunika iminsi yo kubaho.

Uburyo butatu mu kwirinda indwara z’umutima

Uburyo bwa mbere ni ugufata indyo iboneye, muri iyo indyo iboneye hakirindwa kuribwa inyama zirimo ibinure byinshi, sosiso, inyama zo mu bwoko bw’iz’imituku ntiziribwe buri munsi, mu biribwa bitekwa hakirindwa guteka amavuta menshi ndetse n’umunyu mwinshi, ahubwo muri ya ndyo iboneye hagafatwamo imboga zihagije, imbuto kandi hakanyobwa amazi ahagije byibuze litiro 3 ku munsi.

Uburyo bwa kabiri bwakoreshwa mu kwirinda indwara zitandukanye z’umutima ni gukora imyitozo ngororangingo. Nk’uko byatanganjwe n’ubushakashatsi, ngo gukora imyitozo ngororamubiri ni ingirakamaro cyane mu gufasha umuntu kwirinda indwara zitandukanye z’umutima ndetse bikanafasha urwaye umutima kugabanya uburwayi ngo kuko imyitozo ngoramubiri igira uruhare mu kugabanya umuvuduko w’amarason’izindi ndwara zitandukanye zakwibasira umutima, akaba ariyo mpamvu hatangazwa ko siporo y’iminota 30 cyangwa gukora urugendo rw’amaguru buri munsi byibura rungana n’urw’iminota 30 bifasha ubikora kwirinda indwara zitandukanye zibasira umutima w’umuntu

.

Uburyo bwa gatatu bwo kwirindwa indwara zitandukanye zibasira umutima ni ukwirinda umunaniro ukabije. Nyuma y’aho abashakashatsi bavumbuye ko umunaniro ukabije ari umwanzi ukomeye w’umutima ndetse ukaba unawukururira indwara zitandukanye, abo bashakashatsi batangaje ko ari byiza kwirinda ibintu umuntu azi ko bimutera kugira umunaniro ukabije ndetse akamenya uko abyivanamo ku buryo bwihuse mu gihe byaramuka bimubayeho akora nk’ imyitozo yo guhumeka byimbitse, yoga, akora n’indi myitozo itandukanye yibanda ku myanya y’ubuhumekero.

Abagize ishyirahamwe ry’abarwayi b’umutima muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika batangaza ko indwara y’umutima ariyo yica abantu ku mwanya wa mbere, ndetse bakanatangaza ko abarwayi b’umutima bari mu bantu ba mbere basohora amafaranga menshi ku kwezi bagura imiti ibagabanyiriza uburwayi kandi bakaba baba badashora byibuze kuba bavurwa nayo ahubwo ariyo kubafasha gusunika iminsi iborohereza, akaba ari muri urwo rwego bagira inama abantu bose batarafatwa n’indwara y’umutima ko bakora iyo bwabaga bagashyira mu bikorwa uburyo bwose bubafasha kudahura n’uburwayi butandukanye bw’umutima.

Yanditswe na Ubwanditsi/muhabura.rw

  • admin
  • 31/10/2015
  • Hashize 8 years