Uburyo bushya bwa gahunda yo gushyira abaturage mu byiciro by’Ubudehe

  • admin
  • 04/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Nk’uko bigaragazwa n’Ubushakashatsi bwa Kane ku mibereho y’ingo, EICV4, Abasaga 39.1% mu Rwanda babarizwa mu kiciro cy’abakene naho wareba 16.4% ugasanga ni bamwe bakennye ku buryo bukabije.

Raporo y’ibyiciro bishya by’ubudehe igaragaza iyi mibare aho yagaragaje ko Abanyarwanda 16% ni ukuvuga hafi miliyoni n’igice bari mu cyiciro cya mbere cy’abakene. Aganira n’abanyamakuru cyo kuwa Kane, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), yavuze ko leta yashyizeho gahunda nyinshi zifasha abaturage kuva mu bukene, nka Girinka, Ubudehe, VUP n’izindi, ariko usanga hari abo zagezeho ntizigire icyo zibamarira mu kubakura mu cyiciro cy’ubukene. Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Alvera Mukabaramba, yavuze ko basuzumye serivisi baha abaturage muri izo gahunda zo kuva mu bukene, bagasanga uburyo bikorwa bidashobora kumuvana muri ubwo bukene vuba niba nta kindi gikozwe. Yagize ati “Twasanze n’ubundi tumuha ibintu bituma abaho gusa ariko adashobora kuzamuka ngo ave mu cyiciro cy’ubukene.”

Avuga ko kimwe mu bisubizo ari uguhindura uburyo abakene bafashwaga hakabaho kubahurizaho inkunga kugira ngo bazamuke bave mu bukene. Yagize ati“Ubu hari gahunda yo kumuhurizaho imfashanyo, niba yagiye gukora mu bikorwa rusange ahembwe, tumuhe n’ikindi cyamuzamura nk’amatungo magufi, amaremare, uwo muntu nakora agahembwa, agahabwa inka, bizatuma azamuka.” Mukabaramba yatangaje ko umubare munini w’abahabwa inkunga y’ingoboka bazakomeza kuyihabwa kuko abenshi ari abantu badashobora gukora kubera uburwayi, ubusaza, cyangwa ubundi bumuga bafite. Icyakora ngo abashobora gukora bazahabwa akazi bagakore cyangwa basabwe gukora umushinga uterwe inkunga, bityo bafashwe kuva mu cyiciro barimo bajye mu kindi. Igerageza ry’iyi gahunda rizatangirira mu mirenge 30, harebwa abantu bafashwa bongererwa inkunga, basinyane amasezerano, hajyeho n’abajyanama bo kubakurikirana kugira ngo bazamuke.

Uyu mwaka abaturage bari mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe leta izabishyurira buri umwe amafaranga ibihumbi 2000 y’ubwisungane mu kwivuza, bivuze ko izishyura amafaranga angana na 2, 960,334,000. Mu mwaka wa 2001 Leta y’u Rwanda yatangije gahunda y’Ubudehe, muri 2006 itangiza Girinka na ho muri 2008 itangiza VUP zose zigamije kuzamura imibereho y’abaturage bakava mu cyciro cy’ubukene.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/06/2016
  • Hashize 8 years