Uburusiya na Ukraine batangiye igikorwa cyo guhererekanya imfungwa

  • admin
  • 08/09/2019
  • Hashize 5 years

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gantandatu amabisi atatu arimo imfungwa z’abanya-Ukraine yagaragaye asohoka gereza ya Lefortovo iri mu mujyi wa Moscow.Hagaragaye kandi indege yaturutse muri Ukraine yari izanye imfungwa z’Abarusiya.

Ni ikimenyetso abantu benshi bavuga ko gitanga icyizere ko intambara mu burasirazuba bwa Ukraine imaze igihe ishyamiranyije ingabo za leta n’imitwe ishyigikiwe n’Uburusiya imaze igihe ishaka kwiyomora kuri Ukraine, yaba iri hafi kurangira.

Perezida Volodymyr Zelenskyi wa Ukraine ubwe n’imiryango y’imfungwa zari zifungiwe mu Burusiya bazindutse bajya kwakira izo mfungwa ku kibuga cy’indege cya Kyiv – umurwa mukuru wa Ukraine.

Perezida Zelenskyi yavuze ko iryo hererekanya ry’imfungwa ari ntambwe ya mbere yo gusoza intambara imaze imyaka itanu mu burasirazuba bwa Ukraine.

Ku ruhande rw’Uburusiya, Perezida Vladimir Putin we yavuze ko icyo bagamije ari ukongera gusubukura umubano na Ukraine.

Umwe mu banya-Ukraine warekuwe ni Oleg Sentsov uzwiho gukora sinema. Yari yarakatiwe n’Uburusiya gufungwa imyaka 20 kuko yanenze icyemezo cy’Uburusiya cyo kwigarurira agake ka Crimea.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/09/2019
  • Hashize 5 years