Uburusiya: Hatangajwe Urupfu rwa mbere rwuwazize Coronavirus

  • admin
  • 19/03/2020
  • Hashize 5 years
Image

Amakuru dukesha Aljazeera aravuga ko mu masaha make ashize ariho urwego rw’ubuzima bw’icyo gihugu rutangaje urupfu rwa mbere rw’umurwayi wa Coronavirus. rw’umukecuru w’imyaka 79 wari waranduye icyo cyorezo akaba yitabye imana uno munsi wo ku wa kane tariki ya 20 werurwe.

Bakomeza bavuga ko n’ubwo yararwaye indwara z’ubuhumekero yari amaranye igihe yariyarapimwe mo Coronavirus akaba ariyo azize nkuko byemezwa n’inzego z’ubuzima z’uburusiya.

Twabibutsa ko igihugu cy’Ubutariyani aricyo kiza ku isonga mu kugira impfu nyinshi zabazira icyo cyorezo nyuma y’Ubushinwa dore ko kimaze kugira impfu 475 nkuko byatangajwe ejo Hashize ku wa gatatu n’inzego z’ubuzima z’icyo gihugu.

Isi yose ikomeje ingamba zo guhangana n’iki cyorezo aho bashyize imbere gahunda yo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune mu rwego rwo kugira isuku yo guhangana nako gakoko.Hafi ya hose amashuri amaze gufungwa hirindwa icyahuriza abantu benshi hamwe hirindwa kwanduzanya.

Ubwongereza nabwo bwatangaje ko bugiye gufunga ibigo by’amashuri mu gihe Amerika na Canada yatangaje ko igiye gufunga imipaka ibahuza n’ibindi bihugu bituranyi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza ry’icyo cyorezo.

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu narwo rwahagurukiye kurwanya icyo cyorezo hashyirwa imbaraga nyinshi mu kubungabunga isuku hakoreshwa gukaraba intoki n’isabune ,gukumira abantu guhurira hamwe ,gutangira service zitandukanye ku ikoranabuhanga ,guhagarika ingendo z’indege uretse izitwara imizigo ndetse n’indege z’ubutabazi muri rusange nkuko byatangajwe na Rwandair .Ibigo byinshi byo mu Rwanda byafashe ingamba zo guhangana n’iki cyorezo hafatwa ingamba zihamye nkuko Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima ugira ibihugu Inama zitandukanye.

Denis Fabrice Nsengumuremyi

  • admin
  • 19/03/2020
  • Hashize 5 years