Uburusiya bwiteguye intambara n’Amerika bwabwiye abaturage gushaka ibizabatunga bihagije n’aho bazihisha

  • admin
  • 14/04/2018
  • Hashize 6 years

Mugihe hateganyijwe intambara ishobora kuba hagati y’Amerika n’Uburusiya,Televiziyo ya Leta y’Uburusiya hacishijweho itangazo ribwira abaturage ko bagomba gushaka aho bazihisha bakabika amazi batibagiwe n’ibyo kurya by’ibanze bicyenerwa bazifashisha mu gihe intambara izaba irimbanyije.

Mugutangaza ko iyo ntambara izahuza ibihugu bibiri bikomeye ku isi,intambara bise y’ibitangaza,umunyamakuru wa televiziyo y’Abarusiya yitwa Vesti 24 yerekanye ububiko bw’ibiribwa anakangurira abantu ko bagura umunyu,imboga ndetse n’ibindi bintu bishobora kumara igihe kire kire mu bubiko igihe bazaba bihishe intambara irimbanyije.Amata y’ifu amara imyaka itanu mu gihe umuceri n’isukari bishobora kumara imyaka 8.ibyo uwo munyamakuru yabivuze mbere y’uko yerekana uko bateka umutsima bifashishije umwuka.

Muri icyo gihe kandi umunyamakuru yifashiashije igishushanyo asobanura amazi abantu bacyeneye kubika harimo ayo koga mu maso n’ibiganza,kumesa ndetse n’ayo guteka iminsi yose ikindi kandi n’uburyo iyo ngano y’ayo mazi izajya ihinduka bitewe n’ubushyuhe bw’aho bazaba bihishe.

Yongeye abibutsa kandi ko abantu bagomba kubika ibibarinda byo muri gaze ndetse bakanasoma n’amabwiriza y’uko bazitwara mu ntambara kandi ngo ibi bireba abantu batazihanganira ibizaba biri kuba bagatagaguza ibizabatunga.

Yagize ati”Aya mabwiriza arareba abantu batazashobora kwihangana bakaba bamara ibizabatunga igihe intambara izaba itarasozwa”

Iyo gahunda yatangajwe nyuma y’umunsi umwe hagaragaye ko hari intambara ikomeye mu Burusiya kuko byatangajwe na Trump ubwo yavugaga ko intambara agiye kugaba muri Syri, kandi akavuga ko Perezida Bachar al-Assad yamaze gutanga ikiguzi kwa Putin ngo azamufashe kurwana n’Amerika bityo ngo azahita agaba igitero mu Burusiya.

Ambasaderi w’Uburusiya muri Liban Alexander Zasypkin yabwiye televiziyo ya Hezbollah ko Ingabo z’Uburusiya zizacana imiriro igashwanyaguza mesile zose z’Abanyamerika.

Alexander Zasypkin yagize ati”Ni haramuka habayeho ukwivumbagatanya kw’Abanyamerika,ibisasu byabo bizashwanyagurika ndetse n’aho bizaba biturutse naho hashwanyagurike”.Ariko yahise yisubiraho abuza ingabo z’uburusiya kuba zagaragara muri iyo ntambara.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 14/04/2018
  • Hashize 6 years