Ubunyarwanda bwagakwiye kuba Intwaro ikomeye kuri buri muturarwanda- “Gen Kabarebe”

  • admin
  • 16/05/2016
  • Hashize 8 years

Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe yagaragaje ko Ubunyarwanda ari intwaro iruta izindi, abasa abanyarwanda kuyitwaza iteka kuko ari yo itazigera itsindwa mu gukomeza kubaka u Rwanda.

Gen. Kabarebe yerekanye imbaraga z’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda kuri iki cyumweru ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu karere ka Rubavu mu cyahoze ari komine ya Rwerere na Mutura. Yavuze ko ubumwe n’ubwiyunge ari yo nzira yonyine Abanyarwanda bafite izabageza ku iterambere rirambye, abasaba gukomeza gutahiriza umugozi umwe birinda ingengabitekerezo ya Jenoside kuko nta cyiza kiyibamo. Yanihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, agaya n’abijanditse mu kwica inzirakarekane. Yagize ati ”Intwaro dufite ni uko twimirije imbere Ubunyarwanda, turabasaba kurushaho kurangwa n’ubumwe n’ubwiyunge aho muri hose ni cyo kizatuma tugera kucyo twifuje kugeraho. Icya mbere mukwiye kwirinda ni ingangabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera kandi birashoboka. Mukomeze muyirwanye mwirinda ko hari uwababwira amagambo cyangwa agakora ibikorwa bigamije amacakubiri.”

Umuhango wo Kwibuka Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside mu cyahoze ari komini ya Mutura na Rwerere wabereye ahashyinguwe imibiri 8895 mu rwibutso rwa Jenoside ruri mu murenge wa Kanzenze. Umuhango wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka aho abaturage batuye mu karere ka Rubavu inshuti z’ako karere n’abafite ababo bashinguwe mu Rwibutso rwa Kanzenze. Hanatanzwe ubuhamya butandukanye bw’uko Interahamwe zishe Abatutsi muri aka gace.

Mudenge Boniface, uhagarariye imiryango y’ababuze ababomuri aka gace yavuze ko nubwo ubwiyunge bwagezweho, hakiri bamwe bagihisha cyangwa bakagoreka ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati ”Igikomeza kutubabaza ni uko hari abagihishira amakuru ku byabaye batanashaka kutubwira aho imibiri y’abacu yajugunwe ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro. urugero ubu turashyingura imibiri ibiri yakuwe ahantu abantu batuye kandi hari abari babizi.” Yakomeje asaba ko abafite amakuru kutayahisha kuko nabyo byaba ari ingengabitekerezo kandi Abanyarwanda barahagurukiye kuyirandurana n’imizi yayo yose.src:Imvaho






Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/05/2016
  • Hashize 8 years