Ubukangurambaga bukorwa mu mashuri mu Ntara y’I Burengerazuba bwagabanyije ibiyobyabwenge

  • admin
  • 25/06/2016
  • Hashize 8 years

Polisi y’u Rwanda igirana ibiganiro n’ibyiciro by’abantu bitandukanye hagamijwe kubakangurira kurangwa n’ubufatanye mu kwicungira umutekano birinda ibyaha kandi bagira uruhare mu kubirwanya.

Ibigo by’amashuri ni hamwe mu hantu Polisi y’u Rwanda yibanda ikora ubwo bukangurambaga, kandi bigaragara ko bitanga umusaruro ushimishije. Mu gihugu hose hamaze gushyirwaho amahuriro yo kurwanya ibyaha (Anti-crime Clubs) arenga igihumbi, kandi 90% yayo ari mu bigo by’amashuri. Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu, Senior Superintendent of Police (SSP) Callixte Kalisa yavuze ko muri ka karere hari ibigo by’amashuri 42, kandi ko byose birimo amahuriro yo kurwanya ibyaha.

Avuga ku kamaro k’ubukangurambaga bukorwa mu mashuri , SSP Kalisa yavuze ko byatumye abanyeshuri batagwa mu bishuko bya bamwe mu bantu bakuru baba bashaka kubasambanya aho babashukisha ibintu bitandukanye birimo amafaranga, n’impano zinyuranye. Yakomeje agira ati,”Kugirana nabo ibiganiro byatumye bamenya uburenganzira bwabo ku buryo babasha kubwira oya umuntu ushaka kubashuka. Bamenye kandi amayeri y’abakora ubucuruzi bw’abantu ku buryo bituma batagwa mu mutego wabo.” SSP Kalisa yavuze ko urumogi ruri mu biyobyabwenge bijya bifatanwa abanyeshuri, ariko ko abarufatanwa atari benshi. Yakomeje avuga ko ubukangurambaga bukorwa mu mashuri bwatumye abanyeshuri bishoraga mu biyobyabwenge basobanukirwa ububi bwabyo maze barabireka. Yongeyeho ko bamaze gutanga ibiganiro mu bigo by’amashuri byo muri aka karere hafi ya byose , kandi ko gahunda bafite ari ukubihetura byose uko byakabaye.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu, Superintendent of Police (SP) Alex Fata yagize ati,”Kuganira n’abanyeshuri byatumye bamenya amategeko yo kugenda mu muhanda ku buryo byagabanyije impanuka. Abana basobanukiwe ko gutanga amakuru bitareba gusa abantu bakuru ; ahubwo ko nabo bibareba.” Yakomeje avuga ko ubwo bukangurambaga bwatumye na none abanyeshuri bamenya uburenganzira bwabo nk’abana, ihohoterwa ribakorerwa, ubwoko bw’ibiyobyabwenge, n’ingaruka bishobora kubagiraho baramutse babyishoyemo. SP Fata yagize kandi ati,”Ikigaragaza ko ibiganiro dutanga mu bigo by’amashuri bitanga umusaruro ni uko abanyeshuri baduha amakuru y’imiryango ibamo amakimbirane, abanywa ibiyobyabwenge n’aho babinywera. Baduha kandi amakuru y’ababyeyi ndetse n’abandi bantu bakoresha abana imirimo ivunanye nko kubakoresha mu gusoroma icyayi. Muri make, abanyeshuri ni abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kwicungira umutekano.”

Ku itariki 21 Kamena, abanyeshuri bagera ku 6200 bo mu bigo by’amashuri umunani byo mu turere twa Rubavu na Nyabihu bagiranye ibiganiro na Polisi y’u Rwanda muri utu turere, bakaba barasobanuriwe ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ububi bwabyo, kandi basabwa kubyirinda. Na none abo banyeshuri bahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu, kandi basobanurirwa uburenganzira bwabo nk’abana, ndetse basabwa kujya batanga amakuru y’umuntu ubahohoteye.

Mu karere ka Rubavu, abanyeshuri bagiranye ibiganiro na Polisi y’u Rwanda ni abo mu Rwunge rw’amashuri rwa Gisenyi, urw’Amahoro, urwa Gacuba ya kabiri C, urwa Muhato, urw’Ubumwe, urw’Umubano ya kabiri, n’abo mu Rwunge rw’amashuri rwa Kanama Catholique, naho mu karere ka Nyabihu abanyeshuri baganirijwe ni abo mu Rwunge rw’amashuri rwa Kora Catholique.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/06/2016
  • Hashize 8 years