Ubujurire bwa Karidinali Pell ku cyaha yahamijwe cyo gufata ku ngufu abahungu, bwateshejwe agaciro

  • admin
  • 21/08/2019
  • Hashize 5 years

Karidinali George Pell, umuyobozi mukuru cyane wa mbere wahamwe n’icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina wo muri Kiliziya Gatolika, yananiwe kugira icyo ageraho mu gushaka kuburizamo ibyaha yahamijwe muri Australia.

Muri Werurwe uyu mwaka, Pell yakatiwe gufungwa imyaka itandatu nyuma yo guhamwa no gufata ku ngufu abahungu babiri muri Kiliziya nkuru y’i Melbourne mu myaka ya 1990. Aracyakomeza kuvuga ko ari umwere.

Kuri uyu wa Gatatu, urukiko rw’ubujurire rwatesheje agaciro ingingo Pell yatanze avuga ko umwanzuro w’urukiko wamuhamije icyaha utashyize mu gaciro.

Uyu wahoze ari umucungamari wo mu biro bya Papa i Vaticani, ubu akaba afite imyaka 78 y’amavuko, ubu agiye gutekereza ku kuba yakora ubujurire bwa nyuma mu rukiko rukuru rw’igihugu.

Mu kwezi ku Ukuboza umwaka ushize, inteko y’abacamanza yahamije nta n’umwe uvuyemo Pell icyaha cyo gufata ku ngufu abahungu b’imyaka 13 y’amavuko kuri Kiliziya nkuru ya St Patrick.

Pell yahinyuye uwo mwanzuro w’urukiko avuga ko udashyize mu gaciro kuko hari ibimenyetso bidahagije byo kumuhamya icyaha mu buryo budasubirwaho.

Abunganira Pell mu mategeko bavuze ko abagize inteko iburanisha bibanze cyane ku bimenyetso bidafite gihamya by’umuntu umwe rukumbi uvuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ariko ubujurire bwe bwateshejwe agaciro n’abacamanza babiri, bushyigikirwa n’umucanza umwe, mu nteko iburanisha yari igizwe n’abacamanza batatu mu rukiko rw’ubujurire rw’i Victoria.

Anne Ferguson, umucamanza wari ukuriye iburanisha, yagize ati “Umucamanza [Chris] Maxwell nanjye twemeye ibyavuzwe n’ubushinjacyaha ko urega yari umutangabuhamya ufatika, ugaragara ko atari umubeshyi, utari umuntu uhimba inkuru kandi yari umutangabuhamya w’ukuri”.

Uguhamywa icyaha kwa Pell kwashegeshe Kiliziya Gatolika, aho yari asanzwe ari umwe mu bajyanama ba hafi cyane ba Papa.

Mu kwezi kw’Ukwakira mu mwaka wa 2022 ni bwo Pell azaba yemerewe gufungurwa mbere yuko igifungo cye kirangira, bigendeye ku ko azaba yaritwaye muri gereza.

JPEG - 51.7 kb
Nyuma y’icyemezo cy’urukiko kuri uyu wa Gatatu Pell yatwawe mu modoka y’imfungwa asubizwa muri gereza

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/08/2019
  • Hashize 5 years