Ubuhinzi: Abaturage ntibarumva neza ikoreshwa ry’imbuto zahinduriwe imiterere y’uturemangingo
Abahinzi kimwe n’abongerera agaciro umusaruro ubukomokaho bahuriza ku kuba hakenewe imbuto zihanganira ihindagurika ry’ikirere ryanateye kugabanuka k’umusaruro muri iki gihe.
Abahinga ibigori mu gishanga cya Bishenyi muri Kamonyi bagaragaza ko izuba ryavuye igihe kirekire ryabateye impungenge y’umusaruro kuko ubusanzwe muri uku kwezi kwa 11 babaga bazi niba bazeza cyangwa bazarumbya.
Marceline Ayinkamiye umuhinzi wo mu Murenge wa Rugalika mu Karere ka Kamonyi ubwo bari bakirimo kuhira yagaragazaga bitoroshye kubera imvura isigaye igwa igihe gito ku buryo bakeneye imashini zibunganira.
“Tubivomeye amezi abiri kandi hasigaye andi abiri kandi nabwo duteganya ko imvura nitagwa tuzavomera, ntibizadindira cyane. Ntabwo umuhindo ukigira imvura nyinshi dukeneye imashini zo kujya twuhiza.”
Intego za gahunda yo guhuza ubutaka hateganywa ko kuri ubu umuhinzi yakabaye yeza toni 5 z’ibigori kuri hegitari, soya hakera toni 2.9 kuri hegitari, ibirayi toni 18.9 kuri hegitari, ingano toni 3.6 kuri hegitari, imyumbati toni 19.7 kuri hegitari, umuceri toni 4.8 kuri hegitari mu gihe ibishyimbo hateganijwe gusarura toni 2.8 kuri hegitari.
Abafite inganda zongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi bagaragaza ko muri iki gihe umusaruro w’ibyo batunganya wagabanutse bituma bamwe bajya kuwushakira mu bindi bihugu ndetse bikanatuma ibiciro ku masoko bizamuka.
Jean Pierre Musafiri Umuyobozi Mukuru w’uruganda SOSOMA Industries rutunganya umusaruro uva mu buhinzi yagize ati: “Habayeho gushaka umusaruro mu bihugu duturanye kugirango wunganire usanzwe hano. Umusaruro iyo ubaye muke n’ibiciro birazamuka. Uhereye nko mu kwezi kwa gatandatu kugeza ubu ibiciro byazamutseho 20% ugereranije n’uko dusanzwe tugurisha.”
Mu mwaka wa 2050 abaturage b’isi bazaba ari miliyari hafi 10 mu gihe kuri ubu ari miliyari 8. Ibihugu 26 bya Afurika abaturage babyo bazaba bikubye kabiri nk’uko umuryango w’abibumbye ubivuga.
Ubu bwiyongere buzajyana no gukenera ibyo kurya. Nyamara ubutaka bwo ntibwiyongera kandi n’imihindagurikire y’ikirere ntiyoroheye umusaruro w’ubuhinzi.
Hari abasanga hatekerezwa no ku ikoreshwa ry’imbuto zihinduriwe imiterere y’uturemangingo karemano (GMO) ndetse n’ikoranabuhanga mu buhinzi kugira ngo ibiribwa bihagije biboneke.
Umushakashatsi mu kigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB, Dr. Athanase Nduwumuremyi asobanura ko gukoresha bene izi mbuto bisaba ko habaho guhindura imyumvire ku baturage.
“Ntabwo abantu bose bahita babyumva neza. Benshi iyo bumvise ibihingwa byahinduriwe uturemangingo barakangarana. Niyo mpamvu tunaganira n’urubyiruko kugirango rubyumve neza runabigeze kuri abo bahinzi n’abandi bafite ubwoba bakagira ubumenyi bwimbitse.”
Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brazil na Argentina byihariye hejuru ya 60% ry’ikoreshwa ry’izi mbuto zihinduriwe uturemangingo. Igihugu cya Kenya nacyo giherutse gushyiraho itegeko ryemera ikoreshwa ryazo.
Binyuze mu kigo gishinzwe kurengera ibidukikije REMA, hari gutegurwa umushinga w’itegeko ryemerera ikoreshwa ry’izi mbuto zizwiho kugira umusaruro utubutse, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kudakoresha imiti myinshi mu buhinzi bwazo