Ubuhamya: Abumvaga bagiye gukorerwa Iyicarubozo baravuga ko basanze i Mutobo ari muri ‘Kaminuza’

  • admin
  • 03/12/2016
  • Hashize 7 years

Frédérique de Man, Amabasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda, ashyikiriza umwe mu bahoze ari abarwanyi ba FDLR icyemezo gihamya ko yamenye gusoma no kwandika

Bamwe mu bagize umutwe w’inyeshya za FDLR bari bamaze imyaka 22 barwanya u Rwanda nyuma yo kunyura mu Kigo cya Mutobo bakakirwa bakanasubizwa mu buzima busanzwe, bagereranya icyo Kigo nka ‘Kaminuza’ bavomyemo ubumenyi bazifashisha bihuta mu iterambere nk’abandi Banyarwanda.

Ni mu gihe hari imiryango mpuzamahanga yagiye isohora ibyegeranyo bigaragaza ko abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda batahuka bakanyura muri kiriya kigo bakorerwa iyicarubozo; ibintu bamwe mu bahoze mu mutwe wa FDLR baherutse gutahuka, badahisha kugaragaza ko bibwiraga ko bazahura nabyo.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC), kiri i Mutobo mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Maj. Karemera Innocent, ni umwe mu banyarwanda 57 baherutse gutahuka maze basubizwa mu buzima busanzwe na RDRC mu kiciro cya 58, aganira n’itangazamakuru uyu mugabo yagaragaje ko we na bagenzi be batahuka bari bazi ko baje gukorerwa ‘iyicarubozo’ kubera ko ngo ari yo makuru bari bafite.

Agira ati “Iyo turi hanze aho ngaho bavuga ko aha i Mutobo ari ikigo gikorerwamo torture (Iyicarubozo), ndetse bakoza abantu mu bwonko, mu gutahuka rero bamwe bumvaga ari byo bigiye gukurikiraho.”

Ngo bahabwa amakuru adashobora gutuma batahuka

Mu buhamya abari abarwanyi ba FDLR batahuka muri iki gihe batanga, iyo basobanura impamvu baba bamaze imyaka 22 badatahuka, bagaragaza ko amakuru bahabwa ku kwakirwa kwabo baramutse batahutse ari yo abaca intege ahubwa bakarushaho gukaza urwango rw’igihugu cyababyaye.

Cpl Nikuze Chantal, umwe mu bagore bari abarwanyi ba FDLR, agira ati “Bagenda bakubwira ngo mu Rwanda iyo ugezeyo bahita bakwica, kwa kundi twumva abantu bavuga ku maradiyo ngo uravuga bagahita bakwica, ugasanga baravuga ngo hano bararobanura; ngo ibintu byo kuvuga ngo Abahutu n’Abatutsi biracyariho (…) nka twe tuba tutabizi ugasanga twigumiye iyo mu mashyamba.”


Cpl Nikuze, umwe mu bahoze ari abarwanyi ba FDLR wasuijwe mu buzima busanzwe mu ngando y’ikiciro cya 58

Cyakora abari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda, bahuriza ku kuvuga ko basanze amakuru bari bafite ari ‘ibihuha’ bishyirwaho n’abadashaka ko Abanyarwanda bari mu mashyamba ya Kongo batahuka aho bagaragaza ko mu byumweru bitatu basubizwa mu buzima busanzwe mu Kigo cya Mutobo bungutse ubumenyi batari barigeze kubona mu buzima bwabo.

Maj. Karemera agira ati “Jyewe naje ntarakora kuri Ordinateur(Mudasobwa); numvaga Ordinateur nkumva ni icyuma gikomeye, ariko ubu na jye nzi kuyikoresha; urumva rero ko kuri twe Mutobo ari Kaminuza.”

Batunguwe no kwisanga muri ‘Kaminuza’

Muhabura.rw dusura abahoze ari abarwanyi b’inyeshyamba za FDLR biyemeje gutahuka mu Rwanda ubwo basozaga ikiciro cya 58 cy’ingando bahabwaga, bagaragaje ko mu gihe bibwiraga ko nyuma yo gutahuka ikibategereje ari ‘ugukorerwa iyicarubozo’, ngo batunguwe no kwisanga bahabwa ubumenyi bagakwiye kuba bakura muri kaminuza.

Bavuga ibyo, babibuhuza na gahunda yashyizweho n’ubuyobozi bwa RDRC ko abatahuka bakanyura muri icyo kigo bahabwa inyigisho ku burere mboneragihugu hiyongeyeho kwigishwa gusoma no kwandika ku batabizi ndetse bose bagatozwa kwihangira imirimo bahereye kuri dukeya bafite.

Maj. Karemera agira ati “Twebwe turangije hano n’abatubangirije ahubwo Mutobo twayigereranya na Kaminuza kuko muri aba bagenzi banjye turangizanyije hari abari baraje batazi kwandika no gusoma, ariko ubu hafi ya bose bazi gusoma no kwandika.”

Cpl Nikuze wiyemerera ko atari azi gusoma no kwandika, we agira ati “Gusoma no kwandika nta byo nari nzi, noneho nk’imibare yo nta cyo nari nyiziho, ariko nyuma yo kugera hano badufashije kwihugura; ubu ntashye byose mbizi kandi niteguye kubikoresha mu buzima ngiyemo.”

Cpl Nikuze cyo kimwe na bagenzi be batahukanye, bahuriza ku gushishikairiza bagenzi babo basigaye mu mashyamba ya Kongo guharanira kurenga ‘ibinyoma’ bahabwa bagatahuka mu Rwanda bakaza kwiyubakira igihugu.

Agira ati “Twageze muri iki gihugu dusanga ibyo twibwiraga atari byo (…) ndababwira nti batahuke mu Rwanda, abo bahejejeyo[mu mashyamba ya Kongo] ni benshi, badusigaje inyuma; abana ntibize, abakura barasaza kubera imiruho. Bose ndabasa gutahuka bakaza mu Rwanda kuko ari amahoro masa.”

Sayinzoga Jean, umuyobozi w’Ikigo cyakikira cyikanasubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC), atangaza ko icyo kigo cyiyemeje gukoresha ikoranabuhanga rya ‘Skype’ mu gushishikariza ababaswe n’amatwara ya FDLR gutahuka hatitawe ku magambo abaca intege.

Hamwe n’iryo koranabuhanga, uwatahutse ahabwa mudasobwa agahamagara bagenzi be basigaye mu mashyamba ya Kongo bakavugana barebana akababwira ukuri kose, ababa bari mu mashyamba ya Kongo bo kuri iryo koranabuhanga bafashwa n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu kugira ngo babashe kuvugana n’ababa bari mu Rwanda.

Yanditswe na Salongo Richard/MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/12/2016
  • Hashize 7 years