Ubufatanye bw’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere n’iz’Ubutaliyani bwafashe intera ishimishije [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 23/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umuyobozi w’ingabo zirwanira mu kirere Maj Charles Karamba n’itsinda ayoboye ubu bari mu gihugu cy’Ubutaliyani mu ruzinduko rw’iminsi itanu kuva kuri tariki 18 kugeza 23 uku kwezi mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu birebana n’umutekano hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iz’Ubutariyani byumwihariko ingabo zirwanira mu kirere.

Kuri tariki 19 Kamena,umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mukirere Maj Karamba n’itsinda ayoboye,yakiriwe na mugenzi we Lt Gen Enzo Vecciarelli akaba n’umuyobozi w’ingabo zirwanira mukirere ku kicaro gikuru kiri I Rome aho bunguranye ibitekerezo ku bufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi.

Muri icyo gihe cy’iminsi atanu bamaze muri urwo ruzinduko,basuye uruganda rukora indege rwitwa LEONARDO kimwe mubyo bizeho n’ibyerekeranye n’ubwirinzi n’umutekano ndetse banasuye naho bigira gutwara indege zo mu kirere ahitwa Venegono.

Uru ruzinduko rw’Abanyarwanda ruje rukurikira urw’umuyobozi w’ingabo zirwanira mu kirere z’Ubutariyani Lt Gen Enzo Vecciarelli rwabaye umwaka ushize guhera tariki 25 kugeza 27 Nyakanga 2017.










Yanditswe Habarurema Djamali

  • admin
  • 23/06/2018
  • Hashize 6 years