Ububanyi n’Amahanga: Pologne igiye kugira ambasade i Kigali

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/12/2022
  • Hashize 1 year
Image

Itsinda ry’abayobozi baturutse mu gihugu cya Pologne riri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu, aho kuri uyu wa Mbere ryagiranye ibiganiro n’itsinda ry’abayobozi b’u Rwanda riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Vincent Biruta.

Ni ibiganiro byabereye kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane aho impande zombi zaganiraga ku butwererane hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije wa Pologne Pawet Jabloriski uyoboye itsinda ryaturutse muri iki gihugu, avuga ko umwaka utaha iki gihugu kizaba gifite ambasaderi uzaba afite icyicaro i Kigali.

Iki gihugu gifata u Rwanda nk’ingenzi mu guhuza isoko rinini ryo muri kano karere ariyo mpamvu bitwaje itsinda rinini rigizwe na sosiyete zisaga 20 z’ishoramari mu nzego zinyuranye.

Ni uruzinduko rwahereye ku italiki 4 rukazasozwa kuri 6 z’uku kwezi, aho ibiganiro ku butwererane birimo kwibanda cyane mu birebana na politike, ubwirinzi, uburezi, ubucuruzi n’ishoramari.

Mu rwego rw’uburezi, Pologne ni igihugu gifite uburezi bufite ireme akaba ariyo mpamvu u Rwanda rufiteyo umubare w’abanyeshuri bagera ku 1.200.

Iki gihugu kibarizwa ku mugabane w’u Burayi bwo hagati gikungahaye cyane ku mabuye y’agaciro anyuranye ndetse ni igihugu cyateye imbere mu by’inganda z’ibyuma by’imodoka, iby’amashanyarazi, iby’amazi nibindi.

 

 

 

 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/12/2022
  • Hashize 1 year