Ubu hadutse amashyirahamwe aharanira kugaragaza ko habayeho Jenoside ebyiri- CNLG

  • admin
  • 12/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo ni imwe mu ngingo zizibandwaho mu biganiro bizatangwa mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) isobanura ko “Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yemewe ku rwego mpuzamahanga, usanga abayipfobya biga andi mayeri”

Dr. Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, ati, “Ubu hadutse n’amashyirahamwe ngo aharanira kugaragaza ko habayeho za Jenoside ebyiri. Hari ababa mu Bubiligi, kuko basanze guhakana ukuri n’ireme rya Jenoside yakorewe Abatutsi bidashoboka barashakisha izindi nzira zatuma ngo hemerwa Jenoside ebyiri.

Kandi ugasanga ababikora ni abafitanye isano ya hafi cyangwa yigiyeyo gato n’abakoze Jenoside. Ni ukuvuga baba ababyeyi babo, baba basekuru, ba nyina wabo, ba nyirasenge bayigizemo uruhare, ugasanga abo bana babo ni bo bashaka gukomeza gushyigikira iyo ngengabitekerezo baharanira ikinyoma. Ni ngombwa rero ko mu gihe cyo kwibuka icyo kintu tukizirikana, kigahabwa umwanya wo kugira ngo cyamaganwe.”

Izindi ngingo zizibandwaho mu kwibuka ku nshuro ya 25 ni ukwibuka hagamijwe ubumwe, guharanira ubutabera, no kubazwa ibyo umuntu ashinzwe, nk’uko byatangajwe na CNLG.

Mu gusobanura impamvu yo guhitamo kwibanda kuri izo ngingo, Dr. Bizimana asobanura ko nk’impamvu yo guhitamo ingingo yo kwibuka hagamijwe ubumwe “Kwibuka tuba umwe” ari uko Abanyarwanda bagomba gukora ibishoboka byose kugira ngo hirindwe icyasenya u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ati “Kuba umwe rero bisaba ko twumva ko igihugu cyose tugisangiye, twirinda icyo ari cyo cyose cyaducamo ibice.”

Ikiganiro cya gatatu kizibanda ku kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, isigaye muri iki gihe irangwa n’ipfobya n’ihakana ryayo mu buryo bwinshi.

Ikiganiro cya kane, mu biganiro bizatangwa mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, kizibanda ku kubazwa ibyo umuntu ashinzwe cyane nk’abayobozi.

Dr Bizimana ati “Nta bwo twakwiyubaka twese tutarumva ko tugomba kurengera kimwe inyungu z’igihugu, aho twakosheje tukabazwa ibijyanye n’ayo makosa ndetse n’ahashobora gufatirwa ibyemezo kubera ayo makosa bigakorwa.”

Dr. Bizimana asobanura ko iyo ngingo idatandukanye cyane no kwibuka kuko mu kwiyubaka kw’igihugu hari ingamba zagiye zibigiramo uruhare bityo ni ngombwa ko zongera kugarukwaho zigasuzumwa, ibyo Abanyarwanda bubatse bigashobora gusigasirwa.

Ati “Kubazwa ibyo dushinzwe harimo isano ya hafi na Jenoside yakorewe Abatutsi kuko hari nk’ibibazo bigaragara bimwe na bimwe; tuvuge ibijyanye no kurangiza imanza za Gacaca, zaba izaciwe n’inkiko z’ibihano cyangwa se izirebana n’imitungo rimwe na rimwe ugasanga hari abashinzwe kurangiza izo manza batabikora cyangwa se babigenza biguru ntege, cyangwa ugasanga abashinzwe gufata neza imibereho y’abarokotse Jenoside batishoboye irimo nko kububakira, kubavuza, ibyo bemererwa n’amategeko ugasanga wenda hari umuyobozi aha n’aha utabikora uko bikwiye; urumva ko icyo cyo kubazwa ibyo dushinzwe abo na bo bibareba.”

Mu bindi bizajya biganirwaho ni ikijyanye no kureba kure “Thinking Big”, kimwe mu bintu Perezida Kagame ahora yibutsa Abanyarwanda n’abandi u Rwanda rushyize imbere bigomba kuba bihora biranga Abanyarwanda mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo ku buryo burambye.

Niyomugabo Albert MUhabura.rw

  • admin
  • 12/02/2019
  • Hashize 5 years