Ubu Abanyarwanda benshi bazabasha kwitabwaho – Perezida Kagame

  • admin
  • 04/02/2020
  • Hashize 5 years
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yatashye ikigo cy’u Rwanda kivura kanseri. Ni ikigo gifite ikoranabuhanga ridasanzwemu karere u Rwanda ruherereyemo. Iki kigo giherereye mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda i Kanombe.

Ni ikigo gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi bari hagati 150-200 ku munsi, gifite ibitanda 20, cyatangiye kwakira no kuvura abarwayi muri Werurwe 2019, kikaba kimaze kuvura abarenga 300.

Umukuru w’igihugu Paul Kagame akigera kuri iki kigo yatemberejwe ibice bikigize ndetse n’ibikoresho birimo.

Perezida Kagame avuga ko iki kigo kije ari igisubizo ku bibazo byinshi Abanyarwanda bahuraga nabyo ku bijyanye n’uburwayi bwa cancer.

Ati ’’Twakoreshaga amafaranga menshi buri mwaka, twohereza abarwayi bake hanze y’igihugu bajya kwivuza kanseri. Mbere na mbere dutanze amafaranga menshi kandi tuvuje abarwayi bake nyamara dufite abarwayi benshi tugomba kwitaho. Navuga ko ari kimwe mu bisubizo twiteze kuri iki kigo, kukigira hano ndetse na gahunda yo kurushaho kucyagura kugira ngo kirusheho gutanga serivisi zose zakenerwa. Ubu Abanyarwanda benshi bazabasha kwitabwaho bahabwe ibyo bakeneye ndetse bari no hafi y’imiryango yabo.’’

Iki kigo cy’u Rwanda kivura kanseri kiri mu bitaro bya gisirikare biherereye i Kanombe mu mujyi wa Kigali. Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira avuga ko nk’ingabo z’igihugu bahora baharanira ko umuturage abaho atekanye.

Ati ’’Twe nk’Ingabo z’u Rwanda, umutekano w’Abanyarwanda bose uza ku isonga. Uretse no kurwana intambara y’amasasu dukomeza no kwiyubakamo ubushobozi n’ubumenyi butandukanye burimo no kuvura Abanyarwanda indwara zitandukanye zirimo na kanseri.’’

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba avuga iki kigo ari intambwe ishimishije u Rwanda ruteye ije yunganira izindi ngamba ziriho zigamije kurwanya kanseri.

Yagize ati ’’Urugendo rwo kurwanya kanseri mu gihugu cyacu ruturuka ku mudugudu aho twigisha abaturage kugira ngo bamenye kanseri ziri mu gihugu cyacu n’uburyo bwo kuzirwanya no kuzirinda ariko no kumenya aho bakura serivisi, ibyo bikorwa n’abajyanama b’ubuzima bafatanyije n’ibigo nderabuzima ariko bikanakorwa muri za car free day zimaze kuba umuco mu gihugu cyose. ikindi dukora usibye kubigisha, ni ukubapima ibishoboka, kugeza ubu ibigo nderabuzima 50% n’ibitaro 50% byo mu Rwanda bishobora gupima cancer zimwe na zimwe zirimo izibasire abagore nka cancer y’umura.’’

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu 2018 abantu barenga ibihumbi 3 bari barwaye kanseri mu Rwanda, 60% byabo bagombaga kujya kuyivurirwa hanze bitaba ibyo bagapfa.

Nibura umuntu umwe yasabwa kwishyura miliyoni ziri hagati y’ 10 na 15 ngo avurwe iyi ndwara, utabariyemo andi mafaranga arimo ay’urugendo n’andi.

Ibi byahindutse amateka, kuko iki kigo kizavura kanseri ku mafaranga ari hagati ya miliyoni 1 na miliyoni 2 ku muntu wiyishyuriye 100%, iki kigo kinakira abakoresha ubwisungane mu kwivuza butandukanye burimo na mituel.

Muri iki kigo harimo imasine 3 zirimo imwe ifite ubushobozi bwo gutahura igice cy’umubiri gifite kanseri n’izindi 2 zivura icyo gice zikoresheje imirasire (radiotherapy) izi mashini zifite ubushobozi bwo kuvura abantu 160 ku munsi.





Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 04/02/2020
  • Hashize 5 years