U Rwanda rwungutse amakamyo 200 rukiyakuriraho imisoro

  • admin
  • 20/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ishyirahamwe ry’abafite amakamyo mu Rwanda ryatangaje ko nyuma yo gukurirwaho imisoro ryahise ritumiza amakamyo 200 yiyongera ku yo bari basanzwe bakoresha.

Umuyobozi w’iri shyirahamwe Mazimpaka Muhammad yatangaje ko nyuma y’uko Leta ikuyeho imisoro kugera kuri 0% ku makamyo yikorera hejuru ya Toni 20, bahise batumiza amakamyo 200, ubu ari mu bukiko bw’ibicuruzwa biva mu mahanga (MAGERWA). Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko guhera mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/17 imodoka zitwara ibisukika zizajya zisoreshwa ku gipimo cya 0% mu gihe zakabaye zisoreshwa ku 10%. Imodoka zikoreshwa mu gutwara ibintu birenze toni 20 zizajya zisoreshwa ku gipimo cya 0% mu gihe zakabaye zisoreshwa kuri 25%.

Mazimpaka yagize ati “Koroherezwa ku misoro no kwemererwa na Leta ko amakamyo atwarirwa ibumoso yinjira, kuri twe ni akazi gashya twungutse.” Yakomeje avuga ko bafite icyizere ko umubare w’amakamyo uziyongera mu Rwanda, cyane ko amafaranga bishyuraga yagabanyutse mu buryo bufatika. Yakomeje avuga ko ibi bitanga icyizere ko bagiye guhangana ku isoko rya Afurika y’Uburasirazuba. Ati “Biradusaba nibura kuba dufite ikamyo 3000 kugira ngo tubashe kwinjira ku isoko ry’ipiganwa rya Tanzaniya na Kenya bimazemo iminsi.” Asanga ubwo buryo bwo kuborohereza ari intambwe batejwe mu rwego rw’ubwikorezi, asaba ko Leta yakomeza kuborohereza kuko bagurira Mazutu nyinshi muri Tanzaniya cyane kuruta iyo bagurira mu gihugu.

Tuzinde Narcisse Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abashoferi b’amakamyo ACPRIRWA, yavuze ko kuba amakamyo apakira hejuru ya Toni 20 yarakuriweho imisoro babifitemo inyungu. Ati “Ni ibintu bishimishije kuko iyo umukoresha yungutse, abashoferi tubigiramo inyungu kuko tunongezwa umushahara.” Ba nyir’amakamyo ndetse n’abayatwara batangaje ko igikwiye kurebwa ari amagaraje ashoboye kujya akoreshwamo aya makamyo yahawe rugari ku isoko ryo mu Rwanda.



Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/06/2016
  • Hashize 8 years