U Rwanda rwivuze imyato Nyuma yo kumara umwaka rukorana n’ikipe y’Arsenal
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Clare Akamanzi, yagaragaje uburyo ubukerarugendo bukomeje kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage n’Igihugu muri rusange, aho yakomoje ku musaruro ushimishije wavuye ku bufatanye u Rwanda rwagiranye n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo n’Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.
Mu nkuru yandikiye Ikinyamakuru The Independent, Clare Akamanzi yahishuye ko umusaruro w’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Arsenal guhera mu mwaka wa 2018 wigaragaje cyane kuko nyuma y’umwaka umwe gusa amadovize yinjijwe n’ubukerarugendo yiyongereyeho 17%.
Yakomeje agira ati: “Umusaruro w’ubwo bufatanye warigaragaje cyane mu Bwongereza no mu Burayi hose: Ba mukerarugendo baturutse i Burayi biyongereye ku kigero cya 22% nyuma y’umwaka umwe gusa hatangijwe ku mugaragaro ubwo bufatanye. Uwo musaruro ushyigikira iterambere ry’ubukungu bwacu, ukagura ubushobozi bwo kongera gushora mu nzego zose z’ingenzi, bigakura mu bukene ibihumbi by’abantu ndetse n’abaturage bakarushaho kubaka ubushobozi.”
Urundi rugero yatanze ni urw’uburyo ubwo bufatanye bwatumye ibitangazamakuru bisaga 1000 ku Isi byandika ku Rwanda, ndetse n’igihe umukinnyi David Luiz yasuraga u Rwanda bigatuma ibitangazamakuru bisaga 100 bimwandikaho byandika bigaragaza isura nyayo y’u Rwanda, uhereye ku bwiza nyaburanga, umuco, amateka n’ibindi byakuruye amatsiko y’abasaga miliyoni 3.5.
Ikindi, ku mbuga nkoranyambaga wahasangaga amakuru acicikana ku ruzinduko rw’uwo mukinnyi w’icyamamare wasuye ingagi ndetse n’abakinnyi bo mu Rwanda, bikurura abarenga miliyoni 4.1. Ibyo ngo byagize uruhare rukomeye mu kurushaho kumenyekanisha izina ry’u Rwanda.
Amasezerano yo kwamamaza ibyiza by’u Rwanda, yashyizweho umukono n’ubuyobozi bw’Arsenal tariki ya 22 Gicurasi 2018, avuga ko abakinnyi ba Arsenal FC bazajya bambara imipira yanditseho amagambo y’Icyongereza ”Visit Rwanda” bisobanuye ”Sura u Rwanda” ku kuboko kw’ibumoso, haba ku myenda y’ikipe ya mbere y’abatarengeje 23 n’iy’abagore ya Arsenal.
Nyuma y’umwaka umwe, u Rwanda nanone rwasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’Ikipe ya Paris Sain-Germain (PSG).
Clare Akamanzi yakomeje avuga ko gushora mu kumenyekanisha ibyiza by’u Rwanda ari ingenzi mu kureshya ba mukrerarugendo, cyane ko hari isura ishingiye ku mateka yamenyekanye henshi ku Isi igomba gusimbuzwa ibyiza nyaburanga n’iterambere ryagezweho mu myaka 27 ishize.
Yavuze ko u Rwanda rufite umwihariko wo kubaurugo rw’ingangi zo mu misozi ziboneka hake ku Isi, imisozi, ibirunga, ibibaya n’ibiyaga birangaza abasura u Rwanda. Ibyo ngo bijyana n’urugwiro rw’Abanyarwanda, umuco wabo , ibikorwa remezo by’ubukerarugendo byiyongera ubutitsa ndetse n’umutekano usesuye uhesha u Rwanda kuba kamwe mu duce tubereye ubukerarugendo kurusha utundi muri Afurika.
Amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda n’amakipe abiri akomeye y’i Burayi ngo ni ishoramari rikomeye cyane u Rwanda rwakoze ritanga amahirwe yo kugaragaza ibitangaje u Rwanda rwihariyeho, bigakuraho urwikekwe bishimangira ukuri k’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Akamanzi ati: “Ababa bagamije kujora ikoreshwa ry’inkunga z’amahanga, rimwe na rimwe usanga banenga ubu buryo bw’ishoramari bahereye ku myumvire basanganywe ko Leta z’Afurika zisesagura. Ibyo ariko ntaho bihuriye na gato.”
Ku rundi ruhande ngo iyo iryo shoramari rikozwe neza, usanga rituma ibihugu byarikoze bibasha kwinjiza inyungu itanga ubwasisi ku baturage. Ati: “U Rwanda n’ibindi bihugu bihuje icyerekezo biraharanira kubaka ubukungu budashingiye gusa ku nkung z’amahanga, bityo dushora amafaranga yacu tubizirikana. Gushora mu bukerarugendo ni imwe mu nzira zo kwinjiza amadovize, kwagura ubukungu mu buryo burambye kandi bwungura abaturage bacu.”
Muri iki gihe Isi yose ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, u Rwanda rubona ubufatanye nk’ubwo bufite uruhare rukomeye mu rugendo rwo kuzahura ubukungu n’iterambere ry’Igihugu muri rusange.