U Rwanda rwibutse Jenoside yakorewe Abayahudi

  • admin
  • 26/01/2016
  • Hashize 8 years

Dr Bizimana Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside yavuze ko atari ngombwa ko abantu bicwa kugira ngo amahanga yumve ko agomba gutabara.

Ibi uyu muyobozi yabivuze ubwo mu Rwanda hibukwaga Jenoside yakorewe Abayahudi, umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.



Dr Bizimana yavuze ko mu Rwanda Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye hari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ariko zigahitamo kwitahira.



Yakomeje avuga ko hari hashize imyaka igera kuri 50 habaye Jenoside yakorewe Abayahudi, aho isi yose yari yavuze ko nta yindi izongera kuba ku isi.

Dr Bizimana yagize ati “Birasa nk’aho ingamba zo gukumira Jenoside tutari twazumva kimwe abatuye isi.”



Yanatanze urugero rw’ubwicanyi bubera muri Repubukika Iharanira Demukarasi ya Kongo kandi ingabo za UN zihari .

Aha agaragaza ko ari ngombwa ko ibintu biriho muri iki gihe na byo byatanga isomo bigatuma habaho ingamba zo kurengera abasivile.

Agaruka kuri Jenoside yakorewe Abayahudi, Uyu muyobozi yavuze ko ari icyaha gikomeye cyababaje isi yose mu mateka.

Dr Bizimana yakomeje agira ati“iki gikorwa cyo kwibuka Abayahudi bamaze imyaka irenga 70 bishwe, kiradufasha no gutekereza ku ngamba zo gukumira Jenoside aho yaba hose. Ni ngombwa ko isi yumva ko jenoside ari icyaha gikomeye kigomba kwirindwa uko bishoboka kose.”

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Peter Fahrenholtz yavuze ko ari byiza kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi, kandi u Budage bwemera uruhare rwayigizemo, bukaba buzakomeza gufatanya na Isiraheli kubaka ejo hazaza heza .

Uyu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi wateguwe ku bufatanye bw’Ambasade y’u Budage mu Rwanda n’iy’iya Isiraheli muri Ethiopia aho bahisemo kuwukorera mu Rwanda kuko naho habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/01/2016
  • Hashize 8 years