U Rwanda rwibukije ko rudateze kureka kurinda ubusugire bwarwo n’umutekano w’abarutuye
U Rwanda rwibukije ko rudateze kureka kurinda ubusugire bwarwo n’umutekano w’abarutuye, mu gihe cyose umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukiri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibyo ni bimwe mu byatangajwe na Perezida Paul Kagame mu nama yamuhuje na mugenzi we Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa.
Ni inama yabaye ku wa Gatatu w’iki cyumweru ibera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho abo bakuru b’ibihugu uko ari batatu bitabiriye inteko rusange ya 77 y’umuryango w’abibumbye.
Umuvugizi wa Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, Stephanie Nyombayire avuga ko muri iyo nama haganiriwe ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho Perezida Kagame yongeye gushimangira ko icyo kibazo gikwiye gukemurwa giherewe mu mizi kugira ngo u Rwanda rwizere umutekano warwo.
Ni mu kiganiro kirambuye cyagarukaga ku by’ingenzi byaranze uruzinduko rw’umukuru w’igihugu i New York.