U Rwanda rweshejeje umuhigo rwihaye wo gukingira COVID-19

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/12/2021
  • Hashize 2 years
Image

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 8 Ukuboza 2021, u Rwanda rweshejeje umuhigo rwihaye wo gukingira COVID-19 byuzuye nibura 30% bitarenze mu mpera z’umwaka wa 2021.

Ni mu gihe kugeza uyu munsi abakabakaba miliyoni 3.9 bamaze guhabwa doze ebyiri z’urukingo bari mu barenga miliyoni 6.3 bamaze guhabwa nibura doze imwe y’urukingo.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye kwesa uyu muhigo ugaragaza ubushake n’ubwitange bw’ubuyobozi bw’u Rwanda, ubufatanye, ubuyobozi ndetse n’ubwitabire bw’abaturage muri rusange.

Yagize ati: “Uyu munsi u Rwanda rwarashe ku ntego yo gukingira COVID-19 30% by’abaturage bahawe doze ebyiri bitarenze mu mpera za 2021. Intego ni iyo kugera kuri 70% bitarenze mu Kuboza 2022…”

Ayo makuru mashya atangajwe mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente, yashimangiye ko u Rwanda rwongereye intego yo gukingira abaturage bakagera kuri miliyoni icyenda aho kuba 7.8 bitarenze mu kwezi k’Ukwakira 2022.

Ibyo yabitangarije abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ubwo yasobanuraga uko gahunda yo gukingira ihagaze mu Gihugu. Dr. Ngirente yagize ati: “Twizeye kugera ku ntego na mbere y’uko igihe twihaye kigera.”

Kuvugurura intego u Rwanda rwihaye bisobanuye ko bitarenze mu mpera z’umwaka utaha abagera kuri 70% bazaba bamaze gukingirwa cyane ko u Rwanda rukomeje kwakira inking binyuze muri gahunda ya COVAX, ubufatanye bw’Afurika n’izindi ziyongeraho iyo kwigurira inking mu bushobozi bw’Igihugu.

Guverinoma y’u Rwanda yemeza ko Umujyi wa Kigali uhiga ibindi bice by’Igihugu mu gutangwamo doze nyinshi z’inkingo ugereranyije n’izindi Ntara cyane ko ari na wo wibasirwa cyane ndetse ukaba ari na wo wagaragayemo umurwayi wa mbere wa COVID-19.

Dr. Ngirente yemeza ko Kigali yanibanzweho cyane muri gahunda yo gukingira kuko igize hejuru ya 50% by’ibikorwa by’ubukungu bifite uruhare runini mu musaruro mbumbe w’Igihugu (GDP).

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/12/2021
  • Hashize 2 years