U Rwanda rwatorewe kuyobora inama ya 145 y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku isi
U Rwanda rwatorewe kuyobora inama ya 145 y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku isi, bitewe n’uko ari igihugu cyashyize imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse n’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ikaba inayobowe n’umugore.
Kuri uyu munsi wa Kabiri w’iyi nama y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku isi iteranire mu Rwanda, abayitabiriye bemeje ku bwiganze bw’amajwi ko u Rwanda ruyobora iyi nama ya 145 y’iri huriro.
Abahagarariye ibihugu binyuranye haba ibyo kuri uyu mugabane wa Afurika haba n’abo kuyindi migabane bahuriye ku cyifuzo cy’uko Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Donatille Mukabalisa ayobora iyi nama igiye kumara icyumweru.
Nyuma yo gutorwa ku bwiganze, Perezida w’umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Donatille Mukabalisa yashimiye icyizere u Rwanda rwagiriwe.
“Ndagira ngo ntagire nshimira bagenzi banjye abahagarariye intumwa zinyuranye kuba mwatanze izina ryanjye kuba arijye uyobora iyi nama ya 145 y’iri huriro. Ndashimira cyane akanama kayobora iri huriro kuba mwangiriye icyizere cyo gukora kano kazi k’ingenzi kandi ndabizeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ntazatenguha icyizere mwangiriye.”
Icyizere u Rwanda rukomeza kugirirwa n’amahanga, Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Nyirasafari Esperance avuga ko giterwa n’impamvu nyinshi zirimo uburyo igihugu kibanye neza n’amahanga ndetse n’imibanire myiza inteko y’u Rwanda ifitanye n’izindi ariko ku isonga ibyo igihugu kimaze gukora.
Iyi nama y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku isi y’145 yatangiye ku italiki ya 11 izasoza imirimo yayo kuri 15 Ukwakira.