U Rwanda rwateye utwatsi iby’uko rwongereye abasirikare ku mupaka warwo na Uganda

  • admin
  • 05/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yavuze ko u Rwanda rutigeze rwongera abasirikare ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, nk’uko byatangajwe na bimwe mu binyamakuru byo muri icyo gihugu.

Ibinyamakuru byo muri Uganda kuri uyu wa Mbere byatangaje ko ingabo z’u Rwanda zigaragara cyane ku mipaka igabanya ibihugu byombi zitwaje intwaro zikomeye.

Byatangaje ko izo ngabo ziri mu misozi ya Kaniga, Byumba na Buganza no mu Cyanika. Byanavugaga ko Urwego rushinzwe Umutekano w’imbere muri Uganda narwo rwemeje ayo makuru.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Sezibera yagarutse ku mubano hagati y’u Rwanda na Uganda, nyuma y’uko abanyarwanda 986 bamaze kwirukanwayo mu minsi mike ishize.

Yagarutse ku mupaka wa Gatuna uheruka gufungwa kubera imirimo yo kuwusana, avuga ko ibinyabiziga byaba bikomeje gukoresha indi mipaka ihari.

Ati “Abahazi Gatuna uko hateye ni ahantu hafunganye ntabwo ari umupaka uhuriweho nk’ahandi twubaka nka Rusumo n’ahandi. Ibikorwa byo kubaka nizera ko bizuzura mu kwezi kwa Gatanu.

JPEG - 155.8 kb
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yavuze ko abanyarwanda 986 bamaze kwirukanwa muri Uganda

Yagarutse ku byatangajwe na bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda ko u Rwanda rwongereye abasirikare ku ruhande rwa Uganda, avuga ko nta shingiro bifite.

Ati “Nta ngabo ziyongereye ku mupaka, Oya. Ntabwo cyaba ikibazo u Rwanda rufite uburenganzira bwo gushyira ingabo aho rushaka mu gihugu ariko nta ngabo ziyongereye ku mupaka.

“Umubano na Uganda uzagenda neza. Harimo ibibazo ubu ariko tuzi neza ko uzagenda neza. Turi abaturanyi, iyo hari abaturanyi babamo ibibazo, ariko turimo turabiganira, bizagenda neza. Gusa hari ibibazo.

Yavuze ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda, ari bitatu, icya mbere ni “icy’abanyarwanda bakomeje gufatwa bagahohoterwa, bakicwa urubozo, bagafungirwa ahantu hatazwi muri Uganda, ni ikibazo gikomeye.”

Yavuze ko icya kabiri ari “icyuho Uganda iha abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barimo RNC, kandi bakorana na bamwe mu bayobozi ba Uganda.

Icya gatatu yavuze ko ari ibibazo abacuruzi b’abanyarwanda bagirira muri Uganda, baba abahakorera cyangwa abahanyura, ugasanga bamwe ibicuruzwa byabo birafatwa bikamara amezi, bimwe bakabirekura ibindi ntibabirekure.

Minisitiri Sezibera yakomeje ati “Nk’ubu murabizi amata yose yacaga Uganda ava mu Rwanda ajya ahandi ntagicayo yarafunzwe, ibindi by’amabuye y’agaciro ho bageze aho barabifungura bimaze amezi n’amezi, tutazi n’uwabifunze, turavuga ngo kubifungura ni byiza, ariko se ikibazo ni ikihe?

Minisitiri Sezibera yavuze ko u Rwanda na Uganda bazakomeza kuganira ku bibazo bihari, kandi ngo hari icyizere ko igisubizo kizaboneka.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/03/2019
  • Hashize 5 years