U Rwanda rwateye utwatsi ibya Polisi y’u Rwanda muri RDC

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/12/2021
  • Hashize 2 years
Image

Bamwe barabyita imyumvire iciriritse y’abaturage b’i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abandi bakabyita ubusazi, nyuma yo kwahuka imihanda bigaragambya ku makuru y’ibihuha y’uko abapolisi b’u Rwanda bagiye kwambuka umupaka muri icyo Gihugu nyuma y’amasezerano Polisi z’ibihugu byombi zashyizeho umukono mu cyumweru gishize.

Nyamara impuguke mu bya Politiki n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari zisanga iyo myigaragambyo itaturutse ku bantu badafite amakuru ahagije, ahubwo hari abafite inyungu zabo bwite bakoresheje abaturage ngo bayoboke imihanda hagamijwe guharabika u Rwanda no gukomeza gushimangira ikinyoma cyanze gufata ko haba hari inzego z’umutekano z’u Rwanda zidegembya muri icyo gihugu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP. John Bosco Kabera yasubije mu buryo bweruye ko nta bapolisi b’u Rwanda bari muri iki gihugu. Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 21 Ukuboza, ubwo yasubizaga ibibazo byanditse ku bijyanye no kumenya niba muri Congo hari abapolisi bo mu Rwanda, CP Kabera yagize ati: “Oya.”

Mu minsi ishize, amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Umuyobozi wa Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo General Amuli Bahigwa Dieudonnée yasinyanye amasezerano na mugenzi we w’u Rwanda IGP Dan Munyuza kugira ngo abapolisi b’u Rwanda boherezwe i Goma.

Iyo nkuru y’igihuha yubakiwe ku makuru y’uruzinduko rw’iminsi itatu rwa Gen. Amuli Bahigwa Dieudonnée rwatangiye taliki ya 13 Ukuboza 2021, ahasinywe amasezerano y’ubufatanye bwa Polisi z’ibihugu byombi mu bijyanye no guhanahana amakuru no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Ku wa Mbere, ni bwo imyigaragambyo yadutse mu Mujyi wa Goma bivugwa ko abaturage bigaragambije kubera umutekano muke n’abapolisi b’u Rwanda bashobora kuba bagiye koherezwa muri uyu mujyi. Abiraye mu mihanda bavugaga ko badashaka abapolisi b’u Rwanda muri RDC, bakanasaba Umuyobozi wa Polisi muri icyo Gihugu gusobanura neza ibikubiye mu masezerano yasinye.

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu, avuga ko iyo myigaragambyo yahitanye abantu bane, barimo abapolisi batatu n’umusivili umwe, hakomereka 17 barimo abasivili 12 n’abapolisi batanu.

Inzego zishinzwe umutekano muri RDC zatangaje ko zamaze guhagarika ako kaduruvayo ndetse ko zamaze no kugarura ituze mu Gihugu, ababyihishe inyuma bakaba batangiye gukurikiranwa kugira ngo babiryozwe.

Nyuma yo guhagarika imyigaragambyo, Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru muri DRC akaba ari na we Muvugizi wa Guverinoma Patrick Muyaya, yashimangiye ko inkomoko y’akajagari ishingiye ku bakwirakwije inkuru mpimbano no guhindura ukuri kw’ibyabaye.

Ati: “Ibyabereye mu Mujyi wa Goma ni gihamya yerekana akaga ko gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma. Nta foto ndetse nta kindi kimenyetso cyerekana ko hari abapolisi bo mu Rwanda baje cyangwa bazoherezwa muri RDC. Ibyo tubona ni uguhindura imitekerereze y’abaturage mu nyungu za bamwe gusa.”

Yakomeje ashimangira ko amasezerano yasinywe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya RDC ari kimwe mu bigize ubufatanye bwa Polisi zo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) cyane ko iki gihugu cyitezweho gushyira umukono ku masezerano acyemerera guhinduka umunyamuryango wa EAC wa karindwi kuri uyu wa Gatatu.

Ati: “RDC, yifuza kuba umunyamuryango wa 7 muri EAC, na yo igomba kubahiriza aya mahame kandi ikayashyira no mu bikorwa; ni ngombwa gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye ku rwego rw’ibihugu byombi, hamwe n’ibihugu dusangiye umupaka birimo n’u Rwanda. Ibi ntaho bihuriye no koherezwa kw’abapolisi b’u Rwanda ku butaka bwa Congo.”

Muri make, uruzinduko rw’Umuyobozi wa Polisi ya RDC mu Rwanda rwabayeho mu gushyira mu bikorwa imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje Umuryango w’Abayobozi ba Polisi zo mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) yabereye i Kinshasa mu kwezi k’Ukwakira 2021.

Bivugwa ko imyigaragambyo yakuruwe ahanini n’imiryango ibiri itegamiye kuri Leta ari yo “Lutte pour le Changement” (LUCHA) na  “Comité Laïc de Coordination” (CLC). 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/12/2021
  • Hashize 2 years