U Rwanda rwatangiye neza urugendo rugana mu Gikombe cy’Isi [Amafoto]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 20/08/2024
  • Hashize 4 weeks
Image

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda rwatsinze Lebanon amanota 80-62 mu mukino wa mbere mu y’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball y’Abagore kizaba mu 2026.

Uyu mukino wabereye muri BK Arena, ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 19 Kanama 2024.

Wakurikiye ibirori byo gufungura ku mugaragaro FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournament, iri kubera i Kigali-Rwanda ku wa 19-25 Kanama 2024.

Ababikurikiye basusurukijwe n’Itorero Inganzo Ngari na Ishami Talent binyuze mu mbyino n’indirimbo gakondo ndetse n’izigezweho bigendanye n’imico itandukanye y’ibihugu byitabiriye iri rushanwa.

Iyi mikino yitabiriwe n’ibihugu umunani bigabanyije mu matsinda abiri, arimo irya C na D, ari kwishakamo itike y’Igihugu kimwe kizajya mu Gikombe cy’Isi.

U Rwanda ruri mu rugo, rwisanze mu Itsinda D hamwe na Lebanon, Argentine n’u Bwongereza.

Mu mukino warwo wa mbere, u Rwanda rwatsinze Lebanon amanota 80-62, mu mukino warebwe n’abafana 5.083.

Ni umukino warworoheye kuko mu duce twose rwagendaga imbere, ruyoboye. Agace ka mbere rwagatsinze ku manota 24-17 ya Lebanon, aka kabiri [21-19], aka gatatu [20-12] mu gihe aka kane karangiye rufite amanota 15 kuri 14 ya Lebanon.

Muri uyu mukino, Bella Murekatete w’u Rwanda ni we watsinze amanota menshi [24] mu gihe Amar Mansour wa Lebanon yinjije amanota 18.

Ku rundi ruhande, Argentine yabonye intsinzi ya mbere iyikuye ku ikipe y’i Burayi nyuma y’imyaka 18, aho yatsinze u Bwongereza amanota 53-47.

Mu yindi mikino, Sénégal yatsinze Hongrie amanota 63-61 mu mukino wabimburiye indi mu gihe muri iri Tsinda C, Ikipe y’Igihugu ya Brazil yatsinze Philippines amanota 77-74.

Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, wafunguye ku mugaragaro iyi mikino, ibereye bwa mbere muri Afurika, yavuze ko bishimishije kuyakirira mu Rwanda, anashimangira ko Guverinoma y’u Rwanda yanyuzwe n’icyizere yagiriwe na FIBA.

Yatanze icyizere ko abitabiriye iyi mikino bazakirwa neza mu gihe bazamara mu Rwanda. Ati “Iki gikorwa gifite agaciro gakomeye mu Rwanda kandi twijeje ko buri kipe, abafana n’abandi bazagira irushanwa ryiza muri Kigali.’’

U Rwanda ruzasubira mu kibuga ku wa Gatatu, tariki ya 21 Kanama 2024, saa 20:00, rukina na Argentina.

Biteganyijwe ko amakipe abiri muri buri tsinda azakatisha itike ya ½, mbere yo kwishakamo igihugu kimwe kizabona itike y’imikino y’Igikombe cy’Isi kizabera mu Mujyi wa Berlin mu Budage ku wa 4-13 Nzeri 2026.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 20/08/2024
  • Hashize 4 weeks