U Rwanda rwatangaje zimwe mu mpamvu nyamukuru zatumye runenga Urukiko rwa Arusha

  • admin
  • 02/12/2015
  • Hashize 8 years

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye yaragaragaje ingingo zimwe na zimwe zateye agatotsi mu umubano w’u Rwanda n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwarushyiriweho ngo ruburanishe abakoze Jenoside ( ICTR) rwafunze ku mugaragaro ku ya 1 Ukuboza 2015 .

Mu ijambo Busingye yagejeje ku bitabiriye umuhango w’ifungwa ry’miryango rya ICTR, yagaragaje uburyo u Rwanda rwifuzaga ko urwo rukiko ruba mu Rwanda ariko ku bwa dipolomasi bikarangira rubarijwe i Arusha muri Tanzania. Ati “U Rwanda rwasabye ko urukiko rubarizwa mu Rwanda kugira ngo abaturage barwo babone ubutabera nyabwo, nta gushidikanya byari gufasha cyane mu bwiyunge no mu kuvura ibikomere byabo.” Yunzemo ati ariko “Uko ibiganiro ku gushyiraho ICTR byakomeje, byafashe icyerekezo ko ishyirwa i Arusha muri Tanzania. Kandi icyo gihe twashakaga ubutabera nyabwo ku bantu bari abacurabwenge, abateguye, abategetse n’abakoze Jenoside, abo ICTR yitaga ibifi binini.”

Minisitiri Busingye yagarutse ku kutumvikana kwabaye hagati ya ICTR n’u Rwanda mu myaka 20 ishize uru rukiko rubayeho. Ati” Uko imyaka yagiye ihita, hagiye habaho ukutumvikana ku bintu bitandukanye no ku mikorere. Ariko ibyo u Rwanda rubifata nk’ibisanzwe kuko umubano w’imyaka 20 utarimo ukutumvikana uba mu ijuru gusa.” “Kuri ubu dufite uburenganzira bwo kuwita umubano wageze ku ntego kuko utaciwe intege burundu no kutumvikana.”

Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda yasobanuye ko ICTR yagize icyo ifasha mu kunga Abanyarwanda ariko ko uruhare rwayo rwari kurushaho kuba ubukombe iyo iba ikorera mu Rwanda. Yagize ati” Imyanzuro yafashwe yarafatikaga mu mpande zitandukanye. Twemera kandi ko ICTR yaburanishije abakoze Jenoside b’ingeri zose, kuva muri guverinoma, abayobozi mu gisirikare, abacuruzi, abo muri kiliziya, abayobozi b’inzego z’ibanze, abaganga, abarimu muri kaminuza, abanyamakuru, bose bagiye bakatirwa ibitandukanye bitewe n’ubukana bw’ubugizi bwa nabi buri muntu yagaragayeho.”

Yagarutse ku kibazo cy’ububiko bw’ubuhamya bukubiye mu nyandiko, mu mashusho no mu majwi bw’abarokotse Jenoside n’abayikoze. Yavuze ko u Rwanda rukeneye gusasa inzobe na ICTR ku bazasigarana izo nyandiko. Ati “Turabizi ko kuri ubu ibiri mu bubiko biri mu maboko ya Loni ariko na none ni amwe mu mateka yumvikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. […] Izo nyandiko ziri mu Rwanda zafasha Abanyarwanda kwibuka ibyabaye mu gihugu cyacu. Zo n’inzibutso za Jenoside zakwibutsa Abanyarwanda ibibi byabayeho bigatuma nta mahano nk’ariya yongera kubabaho.” Yavuze ko biri no mu nyungu za ICTR kubika izo nyandiko mu Rwanda, anagaragaza ko yizeye ko ubufasha bwa Tanzania nk’igihugu izo nyandiko zibitsemo.

Ikindi kibazo Busingye yagarutseho ni icy’abamaze guhamwa n’icyaha cya Jenoside bahabwa umwanya mu itangazamakuru. U Rwanda rwasabye ICTR n’urukiko ruzayisimbura (MICT) ko Jenoside abahamwe na Jenoside bakanabihanirwa, badahabwa umwanya wo kwiyeza mu itangazamakuru mpuzamahanga. ’Ariko abafungiwe Jenoside yakorewe Abatutsi, bahawe umwanya muri Televiziyo mpuzamahanga bapfobya ibyo bakoze.’ Muri Kamena 2015 Jean Kambanda wayoboye Jenoside yagaragaye kuri televiziyo yo mu Bwongereza ITV avuga ko ari umwere. Busingye yasobanuye ko ICTR na MICT byagiye bitaba u Rwanda mu nama kuri iyo ngingo. Ati “Ubwa mbere twasezeranyijwe ko bitazongera kubaho ariko ubwa kabiri ICTR na MICT biduha ibisubizo bitandukanye.”

Minisitiri Busingye yasobanuye ko abafungiwe Jenoside badakwiye guhabwa umwanya wo kugaragaza ingengabitekerezo z’ubwicanyi zabo. Yerekanye ko Abarokotse Jenoside bashavuzwa bikomeye no kubona ababahekuye bafunzwe, bigamba ibyo bakoze mu bitangazamakuru. Busingye kandi yagaragarije ICTR ko nubwo ifunze imiryango hakiri abantu babarirwa muri 410 bakidegembya hirya no hino ku Isi kandi bakekwaho uruhare muri Jenoside. Ati “Bamwe muri bo birirwa ku karubanda bavuga ubutumwa bw’Imana, bavura abarwayi mu bitaro n’ibindi bikorwa mu bihugu bitandukanye.”

Minisitiri w’Ubutabera yongeyeho ko hari n’abari mu bihugu bibakingira ikibaba, kandi bizi neza ko ibyo bihabanye n’amahame ya Loni. U Rwanda rwasabye ko abo bose baburanishwa, haba ari mu rukiko rwa MICT , mu bihugu barimo, cyangwa mu Rwanda. Rwasabye ibihugu bicumbikiye abakekwaho Jenoside kumva ko bifitiye umwenda ikiremwa muntu n’abarokotse Jenoside bikabata muri yombi bagashyikirizwa ubutabera.Src:Imvaho

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/12/2015
  • Hashize 8 years