U Rwanda rwasubije Congo umusirikare wayo winjiye abeshya ko avuye muri FDLR

  • admin
  • 19/05/2016
  • Hashize 8 years

Leta y’u Rwanda yasubije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umusirikare wayo winjiye mu gihugu abeshya ko avuye mu nyeshyamba za FDLR .

Tuyishime Jean Claude ufite ipeti rya 1er Sergeant mu ngabo za Congo FARDC ni umukongomani w’imyaka 28 washikirijwe ingabo zishinzwe gucunga imipaka y’u Rwanda na Congo MCVE&EJVM. Uyu musore yakoreraga mu mujyi wa Goma mu ishami rishinzwe imyitwarire y’abasirikare (Military Police), avuka ahitwa i Ngungu muri Masisi. Avuga ko yaje mu Rwanda abeshya ko yabaga mu nyeshyamba za FDLR anyura muri MONUSCO nk’umunyarwanda utashye iwabo ku wa 25 Werurwe 2016 ariko ageze mu kigo cyo gusubiza mu buzima busanzwe cya Mutobo akajya abazwa aho azajya nyuma yo kuhava bigenda bimucanga ahitamo kuvugisha ukuri. Aragira ati:”Naje mu Rwanda nje kureba umukobwa twari inshuti mbeshya ko mvuye mu nyeshyamba za FDLR kubera bakomezaga kumbaza aho umuryango wanjye uri n’aho nzajyanwa kuba nyuma nk’uko bigendekera Abanyarwanda bose batahutse ngenda mbeshya nkavuga ibitandukanye buri gihe ngeze aho mpitamo kuvugisha ukuri ko mvuye muri FARDC.”

Akomeza avuga ko umukobwa wari wamuzanye mu Rwanda yitwa UMUNGA Alice yamubwiye ko avuka mu Cyanika mu murenge Rugerero ariko yagera mu Rwanda akamubura ku murongo wa telephone bakoreshaga bavugana kandi yari amufitiye amafaranga. Tuyishime arashima ingabo z’u Rwanda zamwakiriye neza zikaba zimusubije ingabo yahozemo mu mahoro. Lieutenant Col James Cassius ushinzwe ingabo mu karere ka Rubavu avuga ko guhererekanya ingabo ziba zaje mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko bisanzweho kandi bigamije gukomeza kugira imibanire myiza.

Col. Fulbert Okanza wungirije uhagarariye ingabo mu ngabo zo mu karere MCVE&EJVM arashima u Rwanda uburyo rudahwema kugaragaza ubufatanye bwiza mu gutanga abasirikare baba baje mu buryo butemewe bityo asaba ko ubufatanye bwakomeza kubaho ku mpande zombi. Ati”Turashima leta y’u Rwanda by’umwihariko igisirikare n’inzego z’umutekano uburyo zitworohereza mu gucunga umutekano mu karere,turashima u Rwanda kuba rudaceceka iyo hagaragaye ibintu nk’ibi tugafatanya kubikemura; turifuza ko byakomeza.”





Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/05/2016
  • Hashize 8 years