U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/11/2024
  • Hashize 3 hours
Image

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika kubera koroshya imigenderanire n’ibindi bihugu binyuze mu gukuraho Visa no korohereza abantu kuzibona.

Raporo yashyizwe hanze na ‘Africa Visa Openness Index’, (AVOI), igaragaza ko u Rwanda rwongeye kuza imbere, rukaba ruri kuri uyu mwanya kuva mu 2023, bitewe na politiki rwashyizeho ijyanye no kudasaba Visa ku bashaka kuza mu gihugu nkuko bigaragazwa na Raporo yo muri 2024 ijyanye n’ubwisanzure bwa Visa muri Afurika

Iyi Raporo yagaragaje ko uyu mwanya u Rwanda ruwuhuriyeho na Benin, Gambia, na Seychelles na byo bikaba byorohereza ababigana bose kubona Visa.

Iyi raporo ya AVOI ihuriweho na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AFDB) na Afurika Yunze Ubumwe, aho basuzumiye hamwe ibihugu by’Afurika uko  byorohereza ababigana, igenzura amategeko ajyanye no kubona Visa hagamijwe kureba uko ibihugu byoroshya urujya n’uruza.

Igaragaza ko ibihugu 20 bya mbere icyenda muri byo biri mu nzira y’amajyambere mu gihe bitatu muri byo birimo n’u Rwanda bidakora ku nyanja.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe, aherutse yavuze ko gufata icyemezo cyo gukuraho  Visa  ari umwanzuro ujyanye na politiki wafashwe n’u Rwanda.

Yagize ati: “Dushingiye kuri icyo cyemezo, tumaze gusinya amasezerano yo gukuraho Visa n’ibihugu bitandukanye muri Afurika, no hanze yayo kugira ngo tworoshye urujya n’uruza rw’abantu ku mpande zombi, kandi tuzakomeza kubikora.”

Umunyarwanda ufite Pasiporo gusa atembera mu bihugu bitandukanye bigera muri 67 nta Visa birimo Angola, Bangladesh,Benin, Ghana, Kenya n’ibindi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/11/2024
  • Hashize 3 hours