U Rwanda rwashimiwe kurwanya intwaro mu baturage

  • admin
  • 25/07/2016
  • Hashize 8 years

Umuryango ushinzwe kurwanya intwaro nini n’intoya mubaturage uhuriwemo n’ibihugu byo mu biyaga bigari n’ibyo mu ihembe ry’Afurika (RECSA) washimye u Rwanda ku mbaraga rwashyize mu gukumira ko abaturage batunga intwaro.

Mu nama ihuje inzego z’umutekano zo mu bihugu byo mu biyaga bigari n’ibyo mu ihembe ry’Afurika yabaye kuri uyu wa Mbere, hizwe ku ikumirwa ry’intwaro nyuma y’uko bigaragaye ko hari aho abaturage batunze intwaro ari nazo zifashishwa mu bwicanyi n’umutekano muke birangwa muri bimwe mu bihugu nk’Uburundi, Sudani y’Epfo n’ahandi. Murwanashyaka Theoneste Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RECSA yavuze ko u Rwanda rwatoranyijwe kwakira iyi nama mu gushimirwa ku ngamba rwafashe rurwanya ikoreshwa ry’intwaro rinyuranyije n’amategeko. Agaragaza uko byafashije mu iterambere yagize ati “Iyo igihugu gifite umutekano bigifasha mu iterambere, ntiwatera imbere mu gihe hakiri ubwicanyi imbere mu gihugu, iyo ufite umutekano ni byo bituma barwiyemezamirimo bishimira gushora imari mu gihugu kuko baba bizeye umutekano.”

Amasezerano ashyiraho umuryango RECSA yashyizweho umukono n’ibihugu byose byo mu biyaga bigari wongeyeho Sychelles na Somalia, ntibyakuyeho ko kugeza n’ubu hari ibyaha bikoreshwa intwaro nto n’inini bikigaragara muri bimwe muri ibyo bihugu nk’u Burundi, Congo, Somalia ndetse na Sudani y’Epfo. Umuryango RECSA uvuga ko ubushakashatsi wakoreye mu Burasirazuba bwa Afurika bwerekanye ko ibyinshi mu byaha bitwara ubuzima bw’abatuye aka karere biterwa n’ikoreshwa ry’intwaro. Umuvugizi wa Polisi y’urwanda ACP Twahirwa Celestin yavuze ko kuba u Rwanda ruherereye hagati y’ibihugu byiganjemo ibyaha bikoreshwa intwaro bitazarugiraho ingaruka. Yagize ati “Hari ingamba zo gukumira itungwa ry’intwaro rinyuranyije n’amategeko dufite. Muri zo zarimo no gukaza ibihano ku bazifatanywe, biriya muheruka kumva ngo mu Rwanda hari intwaro ni ibinyoma. Nk’u Rwanda rero nta bwoba dutewe n’ibiri mu bindi bihugu kuko dukaza umutekano wo ku mipaka.”

Kugeza ubu u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu byo muri EAC bitarangwamo ibyaha bikoreshejwe intwaro nyinshi aho ibyaha 421 ari byo byagaragaye kuva mu myaka wa 2010 kugeza 2016, ku mwanya wa kabiri hari Tanzaniya hagaragaye ibyaha 9646, Kenya (12877), u Burundi (26041) na Uganda hagaragara ibyaha 34512.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/07/2016
  • Hashize 8 years