U Rwanda rwasabye ko inama y’abakuru ba EAC isubikwa kubera coronavirus

  • admin
  • 13/03/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yasabye ubunyamabanga bw’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba(EAC) gusubika inama ya 21 y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango n’izindi nama zayo mu kwirinda ikwirakwira rya coronavirus.

Iyi minisiteri ivuga ko ibona uburyo icyorezo cya coronavirus kiri gukwirakwira ku isi ariko n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryatanze inama ku ngendo mpuzamahanga mu kuyirinda.

Mu bihugu bitandatu; Burundi, Kenya, Rwanda Tanzania, Sudani y’Epfo na Uganda bigize EAC ntabwo haragera indwara ya coronavirus.

Iri tangazo ryasinyweho na minisitiri Vincent Biruta riributsa ko ibihugu byinshi ku isi, birimo n’ibigize EAC, byafashe ingamba zo kugabanya ingendo no guhagarika cyangwa gusubika zimwe mu nama mpuzamahanga byari kwakira.

Iri tangazo , rivuga kandi ko leta y’u Rwanda yagabanyije ingendo z’imbere no hanze y’igihugu ku bategetsi, bityo ibi byagira ingaruka ku mubare usabwa mu nama za EAC.

Kubera izo mpamvu leta y’u Rwanda ikaba isaba ubunyamabanga wa EAC gusubika inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango, gukora izindi nama kuri ’videoconference’ aho biri ngombwa no guhagarika cyangwa gusubika izindi nama n’ibikorwa bihuza abantu benshi.

Inama ya 21 y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yari iteganyijwe mu kwezi kwa 11 umwaka ushize ariko yimurirwa mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Tariki 22 z’ukwezi gushize kwa kabiri, EAC yatangaje ko iyi nama yari iteganyijwe kubera Arusha tariki 29/02/2020 yongeye gusubikwa bisabwe na Sudani y’Epfo ngo ibanze ishyireho guverinoma.

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango igomba guterana buri mwaka irebera hamwe ibikorwa by’uyu muryango bigamije ahanini

MUHABURA.RW

  • admin
  • 13/03/2020
  • Hashize 4 years