U Rwanda rwanganyije na Libya igitego 1-1 ku mukino w’Umunsi wa mbere [ Reba Amafoto]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/09/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

U Rwanda rwanganyije na Libya igitego 1-1 ku mukino w’Umunsi wa mbere w’iyo mu Itsinda D mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2025.

Uyu mukino wabereye kuri Tripoli International Stadium ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Nzeri 2024.

Mu rugendo rugana mu Gikombe cya Afurika cya 2025, Ikipe y’Igihugu “Amavubi” iri mu Itsinda D hamwe na Libya, Nigeria na Bénin.

Mu mukino wa mbere, Amavubi yakiriwe na Libya, mu mukino wasifuwe na Ahmad Heeralall ukomoka muri Mauritius.

Amavubi yatangiranye amashagaga imbere y’izamu rya Libya ariko amahirwe yabonye nta musaruro yabyaye.

Libya yari iwayo yaje kubyaza umusaruro amahirwe yabonye ndetse ku munota wa 16, Subhi Aldhawi ukinira Al Ittihad yatsinze igitego cya mbere.

Amavubi yakomeje kugerageza amahirwe ariko iminota 45 ya mbere yarangiye Libya ikiyoboye n’igitego 1-0.

Mu gice cya mbere, abakinnyi ba Libya babonye amakarita y’umuhondo atatu yahawe abarimo Nouradin Elgelaib wakoreye ikosa kuri Muhire Kevin ndetse na Majdi Mustafa na Faisal Saleh, bakiniye nabi Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad mu bihe bitandukanye.

Mu minota ya nyuma ni bwo Umutoza w’u Rwanda, Torsten Frank Spittler, yakoze impinduka za mbere aho yakuyemo Jojea Kwizera, ashyiramo Samuel Gueulette.

Igice cya kabiri kigitangira, Amavubi yahise yibona mu mukino ndetse ku munota wa 47, Nshuti Innocent yayatsindiye igitego cyo kwishyura nyuma yo gutsindisha agatuza ku mupira wahinduwe na Bizimana Djihad.

Amavubi yakoze impinduka zitandukanye aho ku munota wa 64, Mugisha Bonheur yasimbuye Rubanguka Steve mu gukomeza mu kibuga hagati.

Umutoza wa Lybia, Milutin Sredojević Micho, na we yasimbuje abakinnyi babiri Nouradin Elgelaib na Kapiteni Faisal Saleh bahaye umwanya Ahmed Aljaddawi na Mohammed Abdulgader Bettamer.

Ku munota wa 68, u Rwanda rwabuze amahirwe yabazwe nyuma y’umupira wahinduwe na Niyomugabo Claude umunyezamu akananirwa kuwukuramo, ukagwa mu maguru ya Nshuti Innocent utashoboye kuwuboneza mu rushundura.

Habura iminota 11 ngo umukino urangire, Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert basimbuwe na Mugisha Didier na Ruboneka Jean Bosco mu gukomeza ubusatirizi.

Izi mpinduka ntacyo zafashije ku mpande zombi kuko umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Ikipe y’Igihugu “Amavubi” izacakirana na Nigeria ‘Super Eagles’ mu mukino w’umunsi wa kabiri uzakinwa ku wa Kabiri, tariki ya 10 Nzeri 2024, kuri Stade Amahoro.

Mbere yo gufata indege yerekeza i Kigali, Nigeria izakira Bénin ku wa 7 Nzeri 2024 mu mukino w’umunsi wa mbere wo mu Itsinda D.

Ibihugu bibiri ni byo bizava muri Nigeria, u Rwanda, Libya na Bénin ngo bikatishe itike yo gukina CAN 2025 izabera muri Maroc kuva ku wa 21 Ukuboza 2025 kugeza ku wa 18 Mutarama 2026.


  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/09/2024
  • Hashize 2 weeks